Depite Pie Nizeyimana akaba na Perezida w’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi(UDPR), yasabye mugenzi we Dr Frank Habineza kwivuguruza ku byo aherutse gutangaza ko yifuza ko Leta y’u Rwanda yavugana n’imitwe yose iyirwanya.
Dr Frank Habineza amaze iminsi yotswa igitutu nyuma yo kuvuga ko yifuza ko Leta y’u Rwanda iganira n’Imitwe iyirwanya yaba iyitwaje intwaro ndetse n’itazitwaje.
Benshi mu bamunenga, bavuga ko kuvuga ko hari imitwe u Rwanda rudashobora kuganira na yo kubera ibyo yakoreye u Rwanda ndetse ikaba iri no mu mitwe y’iterabwoba.
Iyi ntumwa ya rubanda yaje kongera kwisubira asohora itangazo risa nk’iritanga umucyo ku byo yavuze aho yashyize ubutumwa kuri Twiter.
Gusa kuri Depite Pie Nizeyimana avuga ko nubundi buriya butumwa bwo gutanga umucyo nubundi bushimangira ibyavugwaga ko Dr Habineza yavuze imitwe yose.
Hon Pie yagize ati “Iryo tangazo ryonyine urisomye nab wo ni imitwe yose yitwaje intwaro. Nta mutwe n’umwe akuyemo, ntakuyemo FDLR, ntakuyemo FLN yise abantu ejobundi, ntakuyemo RNC. Njye mbona yarashatse gutsindagira ibyo yavuze muri interview yo ku itariki 05/08/2022 ko mu bo yashakaga ko Leta iganira na bo FDLR irimo, FLN irimo, RNC irimo.”
Iyi ntumwa ya rubanda ivuga ko nubwo atazi icyo mugenzi we Dr Frank Habineza agamije ariko ko uko byaba biri kose atari cyiza kuko iyo mitwe ubwayo na yo itagambiriye kugirira neza Abanyarwanda.
Ati “Iyo uvuze ngo tuganire n’abantu nk’abo ni ugutoneka Abanyarwanda, icyo waba ugamije cyose uvuze ngo tuganire na FDLR umutwe wasize ukoze Jenoside mu Rwanda ni kibi kiraganisha u Rwanda ahabi.”
Hon Pie Nizeyimana avuga ko mugenzi we Dr Frank Habineza akwiye kwisubiraho kuri iki gitekerezo yatanze kuko gihabanye n’umurongo Abanyarwanda barimo.
RWANDATRIBUNE.COM
Nyakubahwa !ahubwo twe nkabanyarwanda ntakwiye kwisubiraho gusa!ahubwo akwiye no gusaba abanyarwanda Bose imbabazi kuko yakomerekeje abanyarwanda ubu turi mumarira akomeye
Kuko kuvuga ngo habeho kuganira nabasize bahekuye u Rwanda nubu agahinda nintimba abanyarwanda dufite kubwo kubura abacu ntabwo bikwiye.abo bahekuye u Rwanda ntidukwiye kuganira nabo, ahubwo nibatahe mu gihugu amarembo arakinguye twiteguye kubakira bafatanye n’abandi banyarwanda kubaka igihugu kd n’abakoze ibyaha babihanirwe.
Jye rwose uwom Honarable namubonye cyere ko azatwika urwanda angira imvugombi cyane,he is dangerous in the society. Mwibuke ibigambo bye agitangira ishyaka,ubundi ntaho ataniye nabobose ashakako twovikana.Ni Impfyisi yigize intama.Nzabandora numwana wumunyarwanda.
Ngayo nguko jye nihitiraga.
Ntitugomba kubona ibintu kimwe ibisubizo rero byose ntibiva muri munyangire cg kurasana rimwe na rimwe hakenerwa nibiganiro rwose Frank ari mukuri