Abadepite bagaragarije Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) ingaruka zatewe n’imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo.
Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye Minisiteri y’Ibikorwa remezo, gukemura iki kibazo mu gihe kitarengeje amezi 6 ikibazo cy’imiryango 80 yo mu Karere ka Kirehe yasenyewe n’ibikorwa byo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo, ikaba ikeneye kubakirwa inzu nshya n’indi miryango 35 ikeneye gusanirwa.
Abadepite bagaragaje ko bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe baturiye urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo, bagaragaje ko inzu zabo zasenywe n’imirimo yo kubaka urwo rugomero rw’amasharazi.
Ituritswa ry’intambi ni ryo ryabaye nyirabayazana mu isenyuka ry’inzu z’abaturage, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite bibaza impamvu uyu mushinga wagiye gutangira hatarakozwe inyigo inoze itari gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’imari n’umutungo mu Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yasabye Minisiteri y’Ibikorwaremezo gukemura iki kibazo mu gihe kitarenze amezi atandatu.
Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruzageza amashanyarazi mu bihugu bya Tanzania, u Burundi n’u Rwanda gusa bivugwa ko uwo mushinga wacunzwe nabi ku buryo ikigero wagombaga kuzatangaho amashanyarazi kizagabanukaho 14 %.
MUKAMUHIRE Charlotte.
Rwandatribune.com