Kimwe mubibazo byugarije isi kugeza ubu hari mo no kubura ibikomoka kuri Peterori ndetse n’izamukary’ibiciro ku isoko nyamara mugihugu cy’u Burundi ho hiyongeraho n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi aho ibikorwa byinshi bikomeje guhagarara ndetse n’amaradiyo na Televiziyo bigafunga imiryango.
Iki kibazo cyabaye ihurizo rikomeye cyane bigeze no mu itangazamakuru aho Radiyo na Televiziyo Isanganiro byafunze imiryango kubera ibura ry’amashanyarazi no kubura Mazutu yo gushyira muri Moteri zitanga umuriro w’amashanyarazi bakunze kwita mu ndimi z’amahanga “groupe électrogène” ngo babashe kugeza ibiganiro ku bakunzi babo.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Isanganiro mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 11 Kanama 2022 bwatangaje ko kubera impamvu zitabaturutseho basaba abakurikira ibiganiro byabo kubihanganira ngo kuko ibiganiro byabo bigeye kuba bihagaze, hanyuma ibiganiro bizakomeza ibyo bibazo byabonewe igisubizo.
Nyamara uretse Radio na Televiziyo Isangano babitangaje ku mugaragaro, hari izindi zafunze imiryango ziraruca zirarumira mu rwego rwo kwanga kwiteranya n’ubutegetsi buriho. Ibi byatumye bamwe mu banyamakuru bakomeye mu gihugu cy’Uburundi batangaza ko biteye agahinda kubona Radiyo na Televiziyo zifunga imiryango kubera kubura amashanyarazi.
Ibi ngo biterwa n’uko ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro mu gihugu Regideso kitabagezaho umuriro ukwiriye mu gihe abayobozi b’iki kigo bo bavuga ko umuriro ari mucye kubera igabanuka ry’amazi, ibyo bigatuma bawusaranganya abanyagihugu bose batuye mu mugi.
Hari n’abemeza ko ibi bigaragaza intege nke za Guverinoma no kutabasha kubaka ibikorwa remezo bihagije.
Umuhoza Yves