U Rwanda rwaraye rwakiriye itsinda rya kabiri ry’abantu 123 baturutse muri Libya. Aba baje biyongera ku bandi 66 u Rwanda rwakiriye mu minsi ishize. U Rwanda rwemeye kwakira abantu 500.
Abakiriwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Ukwakira 2019, na bo bajyanwe mu Nkambi ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera, ari na ho aba mbere bacumbikiwe.
Kwakira aba bimukira biri mu rwego rw’amasezerano yasinyiwe i Addis Ababa kuwa 10 Nzeri 2019, hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Ishami rya Loni ryita ku mpunzi (UNHCR) n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.
Ikibazo cy’abimukira bakwamira muri Libya bashaka kujya i Burayi, cyamenyekanye mu mwaka wa 2017, aho itangazamakuru ryagaragaje ko bakoreshwa imirimo y’agahato ndetse bakagurishwa.
U Rwanda rwafashe iya mbere rugaragaza ubushake bwo kwakira abantu 500 muri abo babayeho nabi mu nkambi zo muri Libya, kuri ubu rukaba rumaze kwakira 189.
Abo u Rwanda rwakira bari mu byiciro bitandukanye, hari impunzi zizwi na UNHCR ishami rya Libya, hari abasaba ubuhunzi mu buryo buzwi na UNHCR ya Libya, hari abana n’urubyiruko bafite ubuzima buri mu kaga na bo bazwi, hakaba abagabo n’abagore barimo impunzi n’abasaba ubuhunzi.
U Rwanda rubakira mu buryo bw’agateganyo, mu gihe hakirebwa ibijyanye no kuba basubizwa mu bihugu byabo, kuba bashakirwa ibindi bihugu bibakira, cyangwa se ababishaka bakaba basaba uburenganzira bwo gutura mu Rwanda mu buryo burambye.
Ubwanditsi