Umunyamideri ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yitabyimana ku myaka 90. Uyu munyamideri akaba yari n’umuhanga mu bya Sinema.
Uyu munyamerika kazi Jackie Rogers wamamaye mu kumurika imideli no kuyihanga, urupfu rwe rwemejwe n’ Umuvugizi we ubwo yemezaga urupfu rwe avuga ko yazize uburwayi bwamuhitaniye muri New York, ndetse avuga ko abantu badakwiye gushengurwa n’urupfu rwe kuko ibikorwa yakoze bizakomeza kubaho.
Jackie Rogers ni umwe mu bantu batanze umusanzu mu ruganda rw’imideli bitewe n’ibitekerezo yagiye agaragaza byashyigikiraga abarurimo cyane cyane abakizamuka.
Uyu mugore yinjiye muri uru ruganda mu buryo butangaje kuko yagiye kugura ikote rya Chanel ahita abona ko akwiye kuhakora, niko kumenya ko bakeneye abamurika imyambaro yabo ashakamo ako kazi.
Yamamaye mu myaka ya 1960 ubwo yamurikaga imyambaro ya Coco Chanel, Valentino, Simonetta na Fabiani.
Uyu mugore wamuritse imyenda myinshi mu gihe cyeyari inagezweho, muri icyo gihe yaje no kwiyemeza kumurika iye binaba ngombwa ko imwitirirwa.
Uwineza Adeline