Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’epfo, ruzatumiza uwigeze kuyobora icyo gihugu Jacob Zuma mu rukiko mu kwezi gutaha.
Raymond Zondo, wungirije umucamanza mukuru, uyu munsi kuwa Gatanu yavuze ko Zuma ashobora kuzategekwa kwitaba urukiko kw’italiki ya 16 kugeza kuya 20 y’ukwezi gutaha kwa 11. Yongeyeho ko bishobora kuzakorwa mu buryo bw’iyakure, ibikenewe byose bimaze gukorwa.
Zondo yagize ati: “Umunyamabanga wa komisiyo yatanze uruhushya kandi yategetse isinywa rya konvokasiyo itegeka bwana Jacob Zuma, wahoze ari perezida wa Repuburika y’Afurika y’epfo kwitaba urukiko”.
Iyo komisiyo hashize imyaka ibiri ishyiriweho gusuzuma ibirego bya Zuma, watumye abavandimwe bazwi kw’izina ya Gupta bakaba incuti ze, bigabiza umutungo wa leta bakagira n’uruhare mu guhitamo abaminisitiri mu myaka icyenda Zuma yari ku butegetsi.
Zuma yakuwe ku buyobozi n’ishyaka rya African National Congress (ANC), mu kwezi kwa kabiri umwaka wa 2018. Perezida Cyril Ramphosa wamusimbuye, akomeje kugerageza kugarura isura nziza ya ANC no kugarura icyizere ku bashoramari.
Abo bavandimwe b’umuryango wa ba Gupta bahakanye ibirego bavuga ko nta kosa bakoze. Bavuye muri Afurika y’epfo igihe kimwe n’icyo Zuma yakuriwe ku butegetsi.
Ndacyayisenga Jerome