Jacques Chirac wahoze ayobora Ubufaransa yitabye Imana kuri uyu wa Kane mu murwa mukuru w’iki gihugu, Paris.
Uyu munyapolitike ‘w’ibihe byose’ yakoze imirimo itandukanye harimo kuyobora Ubufaransa muri manda ebyiri, kuba minisitiri w’intebe inshuro ebyiri ndetse no kuyobora umujyi wa Paris mu myaka igera kuri 20.
Umukwe wa nyakwigendera yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ati, “Perezida Jacques Chirac yapfuye muri iki gitondo (yari) agaragiwe n’umuryango we, (yapfuye) mu mahoro.”
Icyateye uru rupfu ntabwo cyiratangazwa ariko abazi neza nyakwigendera barahamya ko yaba yazize uburwayi yari amaranye igihe kirekire.
Ubwanditsi