Umunyamakuru w’Ibiganiro bya Siporo ufite izina rikomeye mu Rwanda Bagirishya Jean de Dieu alias Jado Castar yavuze ko yishimiye ubutabera yahawe ndetse aboneraho kongera gusaba imbabazi Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda bose muri rusange.
Jado Castar umaze iminsi micye arangije igihano cy’amezi umunani yari yarakatiwe n’Urukiko Rukuru rwamuhamije icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, yatangaje ko yageze muri Gereza agasanga abariyo bamuzi kubera ibyo akora.
Aha ni ho yahereye avuga ko kuba yaragararijwe ko ibyo akora bizwi kandi hari benshi bamwubahira, adashobora kubatererana.
Yagize ati “Byaba ari ubugwari kuba batarantereranye, ngo njye nge kubatererana. Ndahari.”
Aha yasobanuraga ko mu gihe cya vuba yongera gukora umwuga w’Itangazamakuru ku buryo abakunzi be bazongera kumva ubusesenguzi bwe.
Yagize ati “Icyo nabwira Abanyarwanda ni uko mu ngufu zose n’ibyo nakoraga byose, mfite ingufu, mfite confidence.”
Jado Castar yahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakiraga ibyangombwa bamwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’abagore ya Volleyball yitabiriye igikombe cya Afurika cyabaye muri Nzeri umwaka ushize.
Uyu munyamakuru ufite izina rikomeye mu bakora ibiganiro bya siporo mu Rwanda, yaboneyeho gushimira Abanyarwanda batamuhirikiyeho ibisinde kabone nubwo yari yakoze icyaha.
Ati “Nshimira Abanyarwanda ko batananteye amabuye cyane. Iryo ni isomo rero ryo kuvuga ngo twese ibyo dukora tuba duharanira inyungu, ishema n’ibyiza by’Igihugu ariko isomo rya mbere ugomba kubikora wirinda kugongana n’amategeko.”
Yemera ko yakoze icyaha ati, “Kugongana n’itegeko ni ikintu cyoroshye ngira ngo nanakubwire ngo kugongana n’itegeko ntabwo bigira umuntu umunyabyaha, umunyabyaha ni ikindi kindi.”
Akaboneraho gusaba abantu bose gukora ibikorwa bihesha ishema Igihugu cyabo ariko bakirinda kunyura mu nzira zatuma bagongana n’itegeko ndetse ko na we ari ryo somo rikomeye yize.
RWANDATRIBUNE.COM