Ishyirahamwe Jambo ASBL rizwiho guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryabuze umwe mu nkingi ya mwamba zaryo ndetse wanagize uruhare rukomeye mu gushinga iri shyirahamwe rigizwe ahanini n’urubyiruko rukomoka ku bantu basize bakoze amahano mu Rwanda mu 1994 n’abandi babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda nka FDLR, CNRD-FLN, RUD URUNANA n’abandi.
Uyu ntawundi ni Shingiro Mbonyumutwa umuhungu wa Mbonyumutwa Dominique wabaye perezida wa mbere w’uRwanda mbere gato y’ubwigenge akaba n’umwe mu bantu bimena bashinze MDR Parmehutu ishyaka ryagize uruhare mu kwimakaza amacakubiri ashingiye ku moko.
Amakuru agera kuri Rwandatribune avuga ko Mbonyumutwa yaguye mu Bubiligi ku munsi wejo tariki ya 22 Gashyantare 2022 azize uburwayi akaba ari naho yari yarahungiye .
Usibye kuba yari umwe mu bakunze gusebya no guharabika ubutegetsi bw’uRwanda Shingiro Mbonyumutwa yagize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi aho yari mu ishyaka MDR Power igice cy’abahezanguni bari bashigikiye politiki y’urwango ya MRND-CDR Iri shyaka rikaba ryari rifite ingengabitekerezo ya MDR Parmehutu ya kera ari nayo se wa Shingiro, Dominique Mbonyumutwa yagize uruhare mu gushinga.
Mu 1994 ubwo jenoside yari irimbanyije Shingiro Mbonyumutwa yagizwe umuyobozi mukuru mu biro bya Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma yiyise iy’Abatabazi izwiho gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu Kambanda Jean Ni umwe mu bategetsi bakuru bari muri guverinoma y’abatabazi utarigeze agora ubutabera kuko ubwo yagezwa imbere y’urukiko rwa Arusha yemeye ku mugaragaro ko mu Rwanda Habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anemera n’uruhare rwe na Guverinoma yari ayoboye. Akaba yarakatiwe gufungwa burundu n’urukiko mpanabyaha rwashiriweho uRwanda igihano cye akaba ari kukirangiriza mu gihugu cya Mali.
Kimwe abacitse kw’icumu muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994 batazamwibagirwaho, ni aho Kuwa 21 Mata 1994 ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru Jean Baptiste Bamwanga kuri radiyo Rwanda ,yahamagariye Abahutu kurimbura Abatutsi nk’uburyo we yise kwirwanaho by’umwihariko asaba Interahamwe zari kuri za bariyeri gushyiramo akabaraga no gukomeza kwihagararaho bakicyiza Umututsi wese ngo kuko yari ikibazo ku Muhutu.
Yagize ati:” “Ngaho nimutekereza bariya Batutsi baturutse hanze nibatangira kwihorera ku Bahutu babahejeje mu mahanga mu myaka 30 ishize ; ndababwiza ukuri, ikibazo cy’Abahutu mu Rwanda kizahita gikemuka vuba cyane; ni ugutsembatsemba, bagatsembatsemba, bagatsembatsemba …kugeza basigaye bonyine muri iki gihugu. Mureke rero ntihagire n’umwe ucika intege.”
Ibi byaha byose byanatumye , akatirwa n’inkiko gacaca igihano cyo gufungwa imyaka 25 adahari kuko yari yaragiye kwihisha mu Bubirigi aho yaje no gutangira gukorana bya hafi n’imitwe nka CNRD-FLN igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda .
Nyuma y’urupfu rwe bamwe mu bantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda by’umwihariko CNRD-FLN n’abagize ishyirahamwe Jambo ASBL rikorana n’uyu mutwe bagaragaje agahinda n’igihombo gikomeye mu kubura umucurabwenge wabo w’imena ariko ku rundi ruhande abandi bakavuga ko apfuye ataryojwe ibyaha yasize akoze mu Rwanda kuko kuva yakatirwa n’inkiko gacaca igihano cy’imyaka 25 kubera uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi yakomeje kwidegembya mu gihugu cy’Ububirigi .
HATEGEKIMANA Claude