Jambo Asbl ni ishyirahamwe ry’abahezanguni b’urubyiruko rw’abanyarwanda baba mu Bubiligi rigizwe kandi ryashinzwe n’abuzukuru b’uwabaye perezida wa mbere w’u Rwanda Dominique Mbonyumutwa nawe wari waramuzwe n’ingengabitekerezo y’amacakubiri.
Umuyobozi akaba n’umwanditsi mukuru mu kinyamakuru cya Jambo Asbl Ruhumuza Mbonyumutwa yasabwe kureka ubuhezanguni maze agataha mu Rwanda.
Ruhumuza Mbonyumutwa yasabwe ibi igihe yandikaga k’urukuta rwe rwa twitter rwahindutse X ko abasaba abantu gutaha mu Rwanda basetsa ngo kuko mu Rwanda ntabwinyagamburiro buhari.
Yahise asamirwa hejuru nabakoresha uru rubuga ubwo uwitwa Munyakazi Sadate yahise amusubiza ko niba ashaka kugwa kugasi abuyera azagwayo ko kandi atazamukumbura.
Naho Mugenzi Felix yahise amwibutsa ko akwiye gutaha kuko na mushiki we yatashye amerewe neza mu Rwanda ko nta kindi kimubesheje mu Bubiligi uretse gusebya u Rwanda ko ntacyo arusha mushiki we waje akaba ari rwiyemezamirimo.
Merysa Mbonyumutwa musaza wa Rumuza Mbonyumutwa uri mu Rwanda
Faith Gataka we yamubwiye ko ava ibuzimu akajya ibuntu amwereka ifoto ya Mushiki we Merysa Mbonyumutwa amerewe neza mu Rwanda .
Ruhumuza Mbonyumutwa akunze kugaragara mu bikorwa biharabika u Rwanda n’abayobozi barwo kandi akanakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga inyandiko zuzuye ivangura moko. si rimwe si kabiri asabwe guhindura imitekerereze maze agataha mu Rwanda kuko igihugu kimutegereje.
Mushiki wa Muhumuza ari kumwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagamena Madamu we
Minisiteri y’ubumwe n’inshingano mboneragihugu ntisiba gukangurira abanyarwanda bari hirya no hino ku isi gutahuka mu Rwanda kugira ngo bafatanye n’abandi baturage kubaka igihugu.
Mucunguzi Obed