Mu Mujyi wa Nara mu Buyapani haravugwa igitero cyagabwe kuri kuri Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, warashwe ubwo yariho atanga imbwirwaruhame agahita agwa muri koma.
Iki gikorwa cyabaye mu gitondo cya kare cy’inaha mu Rwanda, bikaba byari agahana saa tanu mu Buyapani.
Shinzo Abe yarashwe n’umuntu wari hafi aho ubwo yariho atambutsa imbwirwaruhame, isasu rimufata ku gice cyo kuzuru, ahita agwa igihumure ako kanya bahita bamujyana mu Bitaro kugira ngo yitabweho.
Yoichi Masuzoe wabaye Guverineri wa Tokyo, yanditse kuri Twitter ko Shinzo Abe akiraswa yabaye yahise amera nk’uguye muri Koma, umutima we ugasa nk’uhagaze.
Abashinzwe umutekano bahise bafata umugabo w’imyaka 41 witwa Tetsuya Yamagami ukekwaho kurasa uyu munyapolitiki, ubu akaba yahise atabwa muri yombi.
Hirokazu Matsuno usanzwe ari Umunyamabanga mukuru muri Cabinet y’u Buyapani, yemeje ko inzego z’umutekano zahise zita muri yombi umugabo umwe ukekwaho ubu bugizi bwa nabi.
Hirokazu Matsuno yagize ati “Uwakoze iki gikorwa n’impamvu iyo ari yo yose yaba yabimuteye ntibishobora kwihanganirwa kandi tubabajwe n’iki gikorwa.”
Amakuru avuga ko Shinzo Abe yarashwe ku zuru, ndetse amafoto n’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga akaba garagaza yikubise hari ari kuva amaraso kuri iki gice yarashweho.
RWANDATRIBUNE.COM