Umunyamakuru wa RBA, ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru usanzwe akorera mu ishami ry’imikino Jean Butoyi, yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda AJSPOR, akaba yungirijwe na Claude Hitimana.
Ni amatora yabaye kuri iki cyumweru tariki 26 Ugushyingo2023 yabereye mu mujyi wa Kigali, mu nteko rusange y’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bakora ibiganiro bya siporo mu Rwanda,aho batoye abagize Comite nyobozi nshya isimbura iyari icyuye igihe
Aya matora yarangiye Umunyamakuru Butoyi Jean ariwe wongeye kugirirwa ikizere maze yongera gutorerwa kuyobora uyu muryango kubera ubushake, ubunyamwuga n’ubunararibonye akomeje kugaragaza mu biganiro bya Siporo mu Rwanda.
Claude Hitimana usanzwe ari umunyamakuru wa Radio na TV 10 we akaba yatorewe ku mwanya wa Perezida wungirije.
Ku mwanya w’umunyamabanga mukuru hakaba hatowe Augustin Bigirimana “Guss”, naho umubitsi aba Imanishimwe Samuel ukorera Kigali Today nk’uko tubikesha inyarwanda.com.
Abandi bagize komite nyobozi, ni abagenzuzi babiri aribo, Bugingo Fidèle na Mukeshimana Assoumpta, naho abakemurampaka akaba ari Rwanyange René Anthère na Nsengumuremyi Ephrem na Mukeshimana Samirah.
RAFIKI Karimu
Rwandatribune.com