Nyuma yo gukama ikimasa mu kwiyamamariza umwanya w’umudepite wigengaga mu mwaka wa 2013, Jean Paul Ntagara yafashe inzira y’ubuhungiro aho yaje gukururwa n’igipindi cya J.Paul Turayishimye akinjira muri RNC ubu areba ay’ingwe anavumira ku gahera.
Nyuma yo kutavuga rumwe na RNC na J.Paul Turayishimye wamwinjijemo, ubu yahisemo gushinga ishyaka rye Mouvement du Peuple pour la Restauration du Rwanda (MPRR-Inkundura) no kwinjira muri Guverinema ya Padri Nahimana ikorera mu ubuhungiro.
Ubukerarugendo muri politiki bwa Jean-Paul Ntagara kimwe n’abandi nka we buzahagararira he?
Ubwo yabazwaga impamvu yavuye muri RNC ya Kayumba Nyamwasa Jean Paul Ntangara yavuze ko ubwo yajyaga muri RNC Mu 2013 y’umvaga ko RNC kuba igizwe n’abantu nka Kayumba Nyamwasa n’abandi bahoze mu ngabo za RDF ari ishyaka ritanga ikizere ko ryazamufasha kugera ku nzozi ze ngo zo guhirika ubutegetsi bw’uRwanda ariko ngo ibyo yasanzemo yabonye ari agahomamunwa.
Akomeza avuga ko nyuma yigihe gito yinjiye muri RNC abifashijwemo na Jean Paul Turayishimiye,yatangiye kubona ko ari ishyaka ry’amahari n’intonganya ngo kuko mugihe gito yatangiye kubona ihangana hagati ya Kayumba na Dr Theogene Rudasingwa bapfa gukoresha nabi imisanzu no gushaka buri wese kwishira hejuru.
Akomeza avuga ko RNC igizwe n’agatsiko k’abantu bakomoka mu muryango wa Kayumba barimo muramuwe Frank Ntwari naho abandi abita abateruzi b’ibibindi bya Kayumba Nyamwasa ngo kuko abakoresha nku koresha terekomande.
Yagize ati:” Ibyemezo byinshi bifatwa na Kayumba hamwe na Muramu we Frank Ntwari bakabifatira aho twahimbye “i Maka” cyangwase Afurika y’epfo kwa Kayumba Nyamwasa .Aho imaka na Theogene Rudasingwa yajyagayo kureba Kayumba ariko nyuma yo kutongera guhabwa amasakaramentu ( agafaranga) aragenda . Ikicaro gikuru kiba muri Amerika ariko ibikorwa byose bibera Afurika y’epfo kwa Kayumba
Biro(Bureau) Politiki igizwe n’abantu nka Gervais Condo, Étienne Mutabazi ntawatinyuka kuvuga ibihabanye na Kayumba Kuko niyo ubivuze uhura n’ibibazo nk’uko byagendekeye Abantu nka Ben Rutabana, Masozera, Sankara , Murayi n’abandi . Abasigaranye nawe nka ba Gervais Condo , Mutabazi n’abandi abakoresha nku koresha telekomande.”
Ntangara akomeza avuga ko nawe byaje ku mugeraho maze ikizere yabonaga muri RNC gitangira kugenda kiraza amasinde abireba ngo kuko nawe yaje kwirukanwa mu buryo budakurikije amategeko azira ko yagaragaje ibitagenda neza birimo gukoresha nabi imisanzu bikozwe na Kayumba Nyamwasa n’akazu ke.
Ati:” Banza urube uko kutwirukana byagenze . Serge yafashe Radiyo Itahuka barayikorera bayitura imbere ya Kayumba aba ariho bakorera inama yo kutwirukana aho Kayumba yicaye kugirango badutere ubwoba kuko twari dutangiye kugaragaza ibitagenda neza nko gukoresha nabi imisanzu.
Ntago ari inama yari iteganyijwe ndetse na Biro politiki ntacyo yabikozeho . Ibi bigaragaze ko abagize biro politiki ya RNC ntabwigenge bafite .”
Akiva muri RNC ngo Jean Paul Turayishimiye ntago yamubaniye
Jean Paul Ntagara avuga ko Abantu babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda wagirango bararozwe ngo kuko ikibashishikaje atari uguharanira Demokarasi nk’uko babivuga ahubwo baba bibereye Mu bindi bibafiteye inyungu .
Mugihe yari aziko Abantu bavuye muri RNC bahunze igitugu cya Kayumba yasanze nabo ntacyo bamurusha
Ati”Radiyo iteme yatangiye yitwa ” uyu munsi na Jean Paul” aritwe tuyitangije tunatanga imisanzu kugirango ibashe gukora.
Ushobora kwemera ko Jean Paul wahoraga asakuza ngo RNC iramwirukanye, imwimye ijambo kuri Radiyo itahuka ariko najye Yaje kungenza Kandi twari dufatanyije.
Narimfite kode ya Radiyo bukeye mu gitondo ngiye gukora ikiganiro nsanga Jean Paul yanyambuye kode yankuye kuri Radiyo kubera gusa ko tutumvikanye ku miyoborere”.
Mbere y’aya magambo Jean Paul Ntangara twari twabanje kuvugana impamvu yahisemo gushinga irye shyaka aho yashimangiye ko yasanze abantu benshi bari muri opozisiyo bagizwe n’abasaza bakigendera ku ngengabitekerezo za kera bityo ko yasanze agomba gushinga irye shyaka yise MPRR – Inkundura ngo rigizwe n’urubyiruko.
Gusa nawe akomeje politiki y’ubukerarugendo yuzuyemo guhuzagurika nyuma yo kugirwa Minisitiri w’Intebe muri guverinoma ya baringa yo mu gihugu kitwa Padiri Thomas Nahimana .
Hategekimana Claude