Minisitiri w’Ingabo muri DRC, Jean Pierre Bemba Gombo wari umaze igihe yibasiye bikomeye umukandida ku mwanya wa Perezida Moïse Katumbi Chapwe, avuga ko ari umunyamahanga, ubu nawe ibye byashyizwe ku ka rubanda, ndetse biranamenyekana ko akomoka muri Politigal.
Ni ibintu byashyizwe hanze na Moïse Katumbi Chapwe ubwo yari mu kiganiro kuri Radio mpuza mahanga y’Ubufarasa RFI, akabazwa niba koko ari umunyamahanga nk’uko Perezida Tshisekedi amaze igihe abivuga, ndetse n’abandi barimo Jean Pierre Bemba Gombo bakabyemeza.
Asubiza iki kibazo yagize ati” bakunda kugira amagambo menshi kurusha ibikorwa. Nonese ko no mu bashinja harimo abanyamahanga, ubwo bo babibona gute?”. Yahise atanga urugero kuri Jean Pierre Bemba Gombo, avuga ko akomoka muri Politigal.
Yakomeje agira ati”iyaba buri wese yarebaga icyo agomba gukora akareka amagambo, igihugu cyacu cyatera imbere rwose, kwirirwa bikoma abantu sicyo kizakiza Congo, oya ahubwo imirimo yabo niyo izayiteza imbere.”
Jean Pierre Bemba Gombo, yavutse, kuwa 04 Ugushyingo 1962, avukira mu gace ka Bokada, mu Ntara ya Equateur, muri RDC.
Izina rye ryamavuko ni Bemba Gombo, yigezeho kuba visi perezida wa RDC, kuva kuwa 17 Nyakanga 2003 kugeza kuwa 6Ukuboza 2006, hamwe na Azarias Ruberwa, Arthur Z’ahidi Ngoma na Abdoulaye Yerodia Ndombasi.
Uyu mu nyapolitiki ashinjwa ko papa we yaba ari umunyamahanga ariko mamawe akaba umunye congo uvuka mu Ntara ya Equateur.
Uyu mu candida atangaje ibi mu gihe Jean Pierre Bemba Gombo yariamaze iminsi afatanya na Perezida Tshisekedi kuvuga ko Moïse Katumbi ari umunyamahanga.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com