Bidasubirwaho, Jean Pierre Bemba wahoze ayoboye inyeshyamba z’umutwe wa MLC(Movement for the Liberation of Congo) zari zarazengereje Ubutegetsi bwa Laurent Desire Kabila ,yagizwe Minisitiri wungirije w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo .
Amakuru dukesha imboni yacu iri i Kinshasa, avuga ko Perezida Felix Tshisekedi yahaye Jean Pierre Bemba uyu mwanya, kugirango atange umusanzu we mu kurwanya umutwe wa M23.
Ku mbuga nkoranyambaga ,abashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Felix Antoine Tshisekedi bemeza ko iki cyemezo cyo gushyira Jean Pierre Bemba mu buyobozi bwa Minisiteri y’ingabo ari inyamibwa, ngo kuko Perezida Tshisekedi yashingiye k’ubunararibonye bwe nk’umugabo wigeze kugirana imikoranire ya hafi n’imitwe y’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda nka RCD-Goma na CNDP ndetse ko abari bagize iyi mitwe aribo baje gushinga M23.
Ibi ,ngo bisobanuye ko Jean Pierre Bemba asobanukiwe neza amayeri n’imikorere y’abayobozi ba M23 bigeze kubarazwi no gukorana mu mutwe wa gisirikare umwe ,warwanyaga ubutegetsi bwa DRC.
K’urundi ruhande ariko, hari andi makuru yabyutse acicikana ku mbuga nkoranyambaga z’Abandi banye congo batumva ibintu kimwe na Perezida Felix Tashisekedi, bamunenga kuba yemeye ko Jean Pierre Bemba ajya mu buyobozi bukuru bwa Minisiteri y’ingabo za FARDC.
Aba, bavuga ko Jean Pierre Bemba ari umufatanyabikorwa n’incuti y’akadasohoka ya Uganda kuko guhera mu 1998 ubwo yashingaga umutwe wa MLC ,Uganda ariyo yamuteraga inkunga ya gisirikare mu gihe u Rwanda rwafashaga RCD-Goma .
Ati:” Amateka ashobora kwisubiramo mwitondere Jean Pierre Bemba wagizwe minisitiri w’ingabo kugirango ariwe uyobora gahunda zo kurwanya M23. Uyu mugabo yakoranye na RCD/Goma yaje guhinduka M23 baterwa inkunga n’u Rwanda na Uganda, nyuma aza gushinga umutwe wa MLC aho yakoranaga na Uganda mu gihe RCD-Goma yasigaye ifashwa n’u Rwanda .”
Bemeza ko n’ubwo iyi mitwe yombi yari itandukanye aho umwe wari ugizwe n’abo mu bwoko bw’Abanande undi uw’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda, yose yashinzwe k’ubwumvikane bwa Uganda n’u Rwanda hagamijwe guhirika ubutegetsi bwa Laurent Desire Kabila ndetse ko yakoranaga bya hafi.
Banshinja Jean Pierre Bemba kuba yari umwe mu bayobozi ba RCD-Goma umutwe bavuga ko waterwaga inkunga n’u Rwanda ,mbere y’uko ashinga uwe wa MLC nawo waje guterwa inkunga na Uganda k’ubwumvikane bw’ibihugu byombi.
Aba banye congo, bongeye ko Uganda kimwe n’u Rwanda ari ibihugu bisanzwe bitera inkunga M23 ndetse ko uyu mugabo, ashobora gukoreshwa n’ibi bihugu bigeze gukorana bya hafi mu ntambara ya kabiri ya Congo , akaba yakora nk’icyitso cya M23 .
Fatshi ni umutindi, arabarangije kubera inda ni-ni zabo nabo. Ubwo ibyo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu byo bibaye inzozi batagikabije kuko bazasangira icyasha cy’ubutegetsi bubi kandi budashoboye bwa Tshisekedi Jr, . Ariko ubabaje cyane ni Kamere wari ufite amahirwe yo kuzatorwa nka président, ukomeje gusubira inyuma mu byubahiro. Yari kuba président ukirikiye Tshitshi nyuma y’iyi mandat nkuko bari babyumvikanye, yemera kuba diregiteri wa bureau bye, asarura kuba imfungwa muri gereza. Ubu yari kwiyamamaza none dore yemeye na none gusubira inyuma aba “simple” ministre n’ingirwa ministiri w’intebe wungirije. Vice premier ministre de la chaise “vide”, franchement. Icyo azasarura iyi nshuro tubishyire muri “Wait ans see”.