Nyuma y’ibyumweru bibiri Jean Pierre Bemba agizwe minisitiri wungirije w’ingabo za FARDC agahabwa inshingano zikomeye zirimo guhashya umutwe wa M23, kuri ubu Abashyigikiye ubutegetsi muri DRC batangiye kumukeka ikibaba no kuba yaba ashyigikiye umutwe wa M23.
Ni nyuma yaho Minisitiri Jean Pierre Bemba, yakiriye mu biro bye Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Lt Gen Wilson Mbasu Mbandi kuwa 3 Werurwe 2023 bakagirana ibiganiro, bivugwa ko byibanze ku kibazo cya M23 na ADF n’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC muri rusange.
Guhura hagati ya Jean Pierre Bemba n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), byabaye nyuma y’iminsi micye ingabo za Uganda zitangiye kujya mu bugenzuzi bw’umujyi wa Bugana, wari umaze kurekurwa na M23 kuwa 31 Werurwe 2023.
Kuva Jean Pierre Bemba yagirana ibiganiro n’ Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda i Kinshasa , Abanye congo barwanya umutwe wa M23 babinyujije ku mbuga nkoranyamba zitandukanye ,batangiye kugaragaza amakenga bafitiye Jean Pirere Bemba ndetse bamwe nti batinye kumugeranya nk’umugambanyi ,ushobora kuba ari gukorana na Uganda yahoze imutera inkunga akiri umuyobozi w’inyeshyamba za MLC.
Ati:” Jean Pierre bemba yongeye guhura n’inshuti ze zamuteraga inkunga agifite umutwe w’inyeshyamba za MLC zarwanyaga Muzehe Laurent Desire Kabila.”
Bongeraho ko mubyo baganiriye, nta gushidikanya ko harimo ingingo zorohereza umutwe wa M23 ngo kuko n’ubusanzwe Uganda itera inkunga uyu mutwe.
Ni amagambo yanagarutshweho na Depite Juvenal Munubo imbere y’inteko y’abadepite, wavuze ko Jean Pierre Bemba yakiriye itsinda ry’Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Uganda mu buryo budasobanutse ndetse badashyigikiye.
Yakomeje avuga ko nta mpamvu yo kwakira izi ngabo za Uganda muri DRC cyangwa se kugirana ibiganiro n’abayobozi bazo, ngo kuko Uganda ari umwe mu baterankunga bakomeye b’ umutwe wa M23.
Yasabye intekonshingamategeko ya DRC, gutumiza ikitaraganya Jean Pierre Bemba kugirango atange ibusobanuro by’imbitse kuri izo ngingo, avuga ko zibangamiye umutekano n’ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubu nta n’isoni mufite koko, umwanditsi akihandagaza akandika ko JP Bemba ari ministiri wungirije w’ingabo za RDC, inshuro imwe, ebyeri, ejo akongera nta n’ipfunwe? Yabaye se ministiri w’intebe wungirije akaba na ministiri w’ingabo,?