Nyuma yaho Perezida Felix Tshisekedi amugiriye ikizere akamuha inshinga zikomeye zo kurwanya M23 aho yagizwe Minisitiri w’Ingabo wungiije, Jean Pierre Bemba yongeye kwibukwa n’Abanye congo ubwo yavugaga ko mu mezi atandatu gusa, azaba agaruye amahoro n’umutekano mu Ntara ya Kivu yAmajyaruguru akomokamo.
Ni umvugo ya Jean Pierre Bemba yibukwa cyane yavuze mu mwaka 2019 ,ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu ariko akaza gutsindwa kuko uwo mwanya waje kwegukana Felix Tshisekedi.
Icyo gihe yagize ati:’’ Ni mungirira ikizere mu kantora, mu gihe kitarenze amezi atandatu nzabasha kugarura amahoro n’umutekano no guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyaruguru .”
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye no mu binyamakuru byandikirwa muri DRC,benshi mu Banye congo batangiye kotsa igitutu Jean Pierre Bemba uheruka kugirwa Minisitiri w’Ingabo, bamusaba guhashya M23 bashingiye ku mvugo ye yo mu mwaka 2019.
Bamwibukije ko imvugo igomba kuba ingiro akarwanya M23 mpaka ayitsinze mu gihe kitarenze amezi atandatu, ngo kuko guverinoma aheruka gushyirwamo na Perezida Tshisekedi isigaje amezi icyenda ngo ibe irangije manda yayo .
Bati:”Twizere ko imvugo ya Jean Pierre Bemba yo mu 2019 ubwo yarimo yiyamamaza, ubu noneho abonye amahirwe yo kuyishyira mu ngiro. Yavuze ko ashobora guhashya imitwe yitwaje intwaro no kugarura amahoro n’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru mu gihe cy’amezi atandatu gusa. Ubu dufite ikibazo cya M23 kandi asigaranye amezi icyenda ari muri guverinoma.”
Bakomeje bamubwira ko nashobora kurwanya M23 mu gihe cy’Amezi atandatu, ariwe bazagira Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo manda ya Felix Tshisekedi irangiye.
k’urundi ruhande ariko , abayoboke ba Jean Pirre Bemba bavuga ko a ibyo Abanye congo bari gusaba Boss wabo birebana no guhashya M26 mu gihe cy’amezi atandatu, ari ibintu bitapfa gushoboka, ngo kuko ayo magambo yayavuze mu 2019 M23 itarongera kubura imirwano.