Umujyanama mukuru mu bya gisirikare wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Proscovia Nalweyiso yagiriye inama umukandida Perezida w’ishyaka NUP, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine gushyira ubusore hasi kugira ngo yirinde ihohoterwan’akavuyo muri i bihe by’amatora.
Kuri uyu wa kabiri, Gen Nalweyiso, umusirikare w’umugore wambitswe imidari myinshi muri iki gihugu, yamaganye imyigaragambyo yo mu kwezi gushize yabereye i Kampala no mu tundi turere tw’igihugu. Ni imyigaragambyo yakurikiye itabwa muri yombi rya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine.
Iyi myigaragambyo yaguyemo abantu barenga 50 , abandi babarirwa muri 500 batabwa muri yombi.
Mu kiganiro Lt. Gen. Nalweyiso yagiranye na UBC, yavuze ko uru rubyiruko rudafite uburenganzira bwo kujya mu mihanda kwamagana ifatwa ry’umuntu gusa, cyane ko we yemeza ko muri gereza za Uganda haba umutekano usesuye. Nalweyiso yavuze ko Guverinoma ya NRM, itica abantu bafunzwe.
Yongeyeho ko iyo Guverinoma iba ifite umugambi wo kwica Bobi Wine, yari kubikora mu 2018 mu gihe cy’imyigaragambyo yo mu gace ka Arua, ubwo abamushyigikiraga bateraga amabuye imodoka zitwara Perezida Yoweli Kaguta Museveni.Yagize ati:’ ” Njye, Gen Nalweyiso ndamutse mfashwe, abo dusangiye ubwoko bw’Abaganda ntibagomba kwigaragambya, kandi nabasaba kutigaragambya kuko iyi guverinoma itica abantu bafunzwe”.
Gen. Nalweliso yashimangiye ko Kyagulanyi ntacyo yaba ari muri gereza ya Uganda , aho yemeza ko hari amakosa yakoze mbere yagombaga gutuma yicwa ariko ntibikorwe. Yagize ati” Iyo dushaka kwica Kyagulanyi, twaribumwicire muri Arua, Nabanye na perezida mu gihuru kuva mu 1981. Umwana twareze tukazana aho ari uyu munsi ntiyakagombye guhagarara ngo atere amabuye abatumye iki gihugu gitekana. Ndi mubantu batekerezaga ko Kyagulanyi aba yarapfuye uwo munsi! ”
Ati: “Ariko niba yararokotse kandi twaramurinze kugeza uyu munsi ubwo yiyamamazaga, hanyuma tukamufata akaba ushaka kujya gusahura no gutwika ibintu by’abantu… ntabwo tuzabimwemerera.”
Gen Nalweyiso yashimangiye ko Bobi Wine akwiye kwibanda ku gushaka manda ya perezida nta mvururu no gusahura aho yemeje ko niyongera guteza akavuyo ingabo z’igihugu zitazabimwemerera.
Ati: “Turashaka ko baza mu buyobozi badakora ku mutungo w’ uwo ari we wese w’abaturage. Nibatsinda, perezida azabaha itegeko nshinga maze yinjire mu modoka ye maze yerekeje i Rwakitura. ”
Lt Gen Nalweyiso niwe mugore ufite ipeti ryo hejuru mu gisirikare cya Uganda. Ni ipeti yahawe mu mpera z’umwaka 2018.