Umukuru w’igihugu cya Angola akaba n’umuhuza mu bibazo bya Repuburika ya Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ibiganiro byo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu biri kugenda neza, ndetse ko biri gutanga umusaruro ushimishije nk’uko yabyifuzaga.
Ibi Perezida João Lourenço yabigarutseho ubwo yari mu nama y’abahagarariye ibihugu byabo mu muryango w’akarere k’ibiyaga bigari ICGLR yabereye muri Angola, agashimira inzego zitandukanye ku muhate n’imbaraga zirimo gushyira mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu gihugu cya DRC.
Muri iyi nama kandi u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.
Perezida wa Angola João Lourenço niwe wayoboye iyi nama idasanzwe ya ICGLR ku mahoro n’umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Sudan.
Ku bijyanye n’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro yiganje mu burasirazuba bwa Kongo Perezida João Lourenço yavuze ko gahunda yo guhagarika imirwano yagezweho nk’uko byari byumvikanyweho n’ubwo hakiri ibibazo bimwe na bimwe bigiteza umutekano mucye bikigaragara mu gihe ibiganiro bikomeje,ariko byari byagenze neza.
Perezida wa Angola yashimangiye ko hakwiye kongerwa imbaraga muri gahunda zigamije guha umutekano abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo, ari na bo umutwe wa M23 uvuga ko urwanirira.
João Lourenço yashimye umwanzuro wafashwe na SADC wo kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Congo nk’igisubizo ku mahoro n’umutekano ku butaka bwa Congo.
Uyu mu Perezida kandi yashimiye inyeshyamba za M23 ko zubahirije ibyo zasabwaga kugira ngo uburasirazuba bwa Congo bwongere kugarukamo amahoro arambye.
Nyamara n’ubwo bimeze gutyo uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23 wahagaritse iyi mirwano, abaturage bakomeje gupfa kuko indi mitwe y’inyeshyamba ari nayo ishinjwa na M23 kwica abaturage.
Muri iki cyumweru gishize umutwe w’inyeshyamba wa ADF wahitanye abarenga 6 abatagira ingano baburirwa irengero nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe kugaragaza aho umutekano ugeze cyitwa kivu security barometer.
Si aba gusa kandi kuko umunsi ku wundi humvikana intambara hagati y’imitwe itandukanye irimo Nyatura ndetse n’abandi batandukanye.
Ikigaragara rero ni uko umutwe wa M23 wahagaritse intambara naho indi mitwe yo igakaza urugamba kuko bigaragara ko ibyo gushaka amahoro bisa n’ibitabareba.
ubwo bari mu nama i Luanda muri Angola
Mwiriwe ko muta gitanga inkuru mwabayiki