Joe Biden ni muntu ki? atorewe kuba Perezida wa 46 wa Amerika nyuma yo kugerageza bwa gatatuJoe Biden yatsindiye kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atsinda Donald Trump nyuma yo kurindira kudasanzwe ibarurwa ry'amajwi nyumay'amatora yo ku wa kabiri.
Uyu yahoze ari Visi Perezida wa Barack Obama ni we watanzwe n’Ishyaka ry’abaharanira demokarasi, Democratic Party, kugira ngo abahagararire mu matoray'uyu mwaka.
Ku nshuti ze zivuga ko ari umuhanga mu bijyanye na politike mpuzamahanga,akaba yaramaze imyaka itari mike i Washington, afite akarimi keza. Ni umuntu akundwa cyane kuburyo n’urubyiruko rwo mugihugu rumwiyumvamo,akaba kandin'umuntu washoboye guhangana n'ibibazo bigoye by'ubuzima bwe.
Ku bamurwanya, ni wa muntu ubona ko ntawumusumbya uburambe, ibi bigatumaaba umuntu woroshye kugwa mu ikosa, bamushinja kandi ko ari wa muntu ukundacyane abagore.
Biden ni umuntu umenyereye cyane ibijyanye no kwiyamamaza aho yatangiye kwiyamamariza kuba umusenateri mu 1973 hanyuma atangira kwiyamamariza kuba Perezida wa Amerika mu 1988.
Ni umuntu umenyereye kuryosharyoshya abatora, ariko kandi ni wa muntu umwanya wose ashobora gutuma ibintu biyagara, ijambo rimwe gusa ibintu bika babyaba nabi.
Igihe yiyamamarizaga kuba Perezida wa Amerika bwa mbere, yaratwawe ariimbere y'isinzi ry'abantu, bituma ibyari kwiyamamaza bisoza bitanarangiye.
Mu mbaga y’abantu benshi yatangiye agira Ati: "Ba sokuruza banjye bakoze mubutare wa nyiramugengeri mu karere k'urengerazuba bushyira uburasirazuba bwa Pennsylvania kandi ko yababajwe n'uko batageze ku uburyo bwo kubona ubuzimabifuzaga.
Hagati aho ariko, nta n'umwe muri basekuruza be wigeze akora muri ubwo butarebwa Nyiramugengeri, aha niho havuye ijambo rya mbere abantu benshi bise“Amabombe ya Joe”
Mu kwirata ku byerekeye ibyo yakoze muri politike mu 2012, yateye ibibazo isinzi ry'abantu igihe yavugaga ati: "Mwa bantu mwe, nagiraga ngo mbabwire ko nzi
abaperezida umunani bose, batatu muri bo twagiranye imibanire idasanzwe", aha naho yitaye mu bibazo kuko abantu batahuye ko yakoranye imibonano
mpuzabitsina nabo, aho kugirango bumve ko bari inshuti ze magara. Mu gihe yari Visi Perezida wa Perezida Obama mu 2009 yababaje abantu aho
yavugaga ko "bashobora gusubira hasi ku kigero cya 30% mu bijyanye n’ubukungu.” Nubwo kandi yagize amahirwe yo gutorwa ngo yiyamamaze na Pertezida Barack Obama wa mbere w’umwirabura, ariko yari yamuvuze mu buryo butari bwiza ko ari umunyamerika wa mbere akomoka muri Afrika uvuga neza, usa neza, ufite
isuku akaba umusore w'intore. N'ubwo yavuze aya magambo, yashyigikiwe cyane n'abirabura benshi muri uku kwiyamamaza, ariko rero yari agiye kubyica igihe yari ari mu kiganiro n'umunyamakuru w'umwirabura Charlamagne Tha God akavuga amagambo yabaye akaga kuri we, aho yavuze ati: "Niba ufite ikibazo cyo kumenya ko uri uwanjye cyangwa uwa Trump, ubwo nturi umwirabura".
Iri jambo ryonyine ryatumye ibinyamakuru bimugendaho, ariko abashinzwe kwiyamamaza kwe bagerageza kubyoroshya bagerageza kwerekana ko atashatse kuvuga ko abanyamerika bafite inkomoko muri Afrika ariwe bagomba gutora. Biden ni umuntu ushoboye guhuza urubyiruko n’abana bakiri bato akababwira amagambo meza aryoshye nta n’ijambo yateguye yarangiza agahita abajyamo bagaseka, bagafata amafoto nka kwa kundi abahanzi baba bari n’abafana babo.
John Kerry wigeze kuba umunyamabanga wa leta mbere akaniyamamariza kuyobora Amerika yabwiye ikinyamakuru New Yorker magazine Ati: "Joe Biden
Arabakurura akabiyegereza, maze akabahobera, akababwira inkuru zitandukanye, mbese ni umunyapolitike w'amayeri menshi". kwiyorosha kwe hari aho biba ingorane kuri we. Mu mwaka ushize, abagore umunani bashinje Biden ko yabakuyakuye, akabagwa munda no kubasoma mu buryo butemewe, mbere kandi hari n'ibinyamakuru bya Amerika byererekanaga amafoto yerekana uburyo yahoberaga abagore cyane mu makoraniro rusange rimwe na rimwe akanagaragara wagira ngo arimo kwihumuriza imisatsi yabo.
Mu gusubiza kubyo bamuvuzeho, Bwana Biden yavuze ko muri kamere yiwe nta buryarya ashyiramo iyo arimo kuganira n'abantu.Ariko mu kwa gatanu, umugore witwa Tara Reade,yamushinje ko yigeze kumufatira ku ruhome akamufata ku ngufu igihe yakoraga mu biro bye ashinzwe abakozi, ubu hakaba hashize imyaka 30.
N'ubwo mu bihe bishize yagiye ahura n’ibintu bikomeye,inshuti za Biden zizeye ko amayeri ye yo kwiyegereza abantu bato bato azatuma atagwa mu mitego bagenzi be bo mu Ishyaka ry’aba Democrates bagiye bagwamwo mu gihe biyamamarizaga kuyobora Amerika. Inshuti za Biden zizeye ko ukwiyorosha kwe kuzatuma atamera nk'abo Yasimbuye.
Biden yagiye agira uruhare cyangwa akagira icyo akora mu bihe bikomeye mu myaka 40 ishize, kandi ibi ntabwo biboneka neza muri Politiki y’iki gihe turimo. Mu myaka ya 1970, yashyigikiye ivanguramoko mu karere k’amajyepfo ya Amerika, mu kurwanya itegeko ryo kuvanga abana badahuje uruhu mu mashuri ya Leta mu rwego rwo kugira ngo bakundane nk’abanyagihugu. Hari abantu bamufata nka ntahompagaze. Mu 1991, yahakanye itegeko ryo kohereza ingabo mu ntambara yo mu kigobe cy'abarabu, ariko mu 2003 aza kwemeza itegeko ryo gutera Iraki, ariko nyuma akaba yaraneguye uruhare rwa Amerika muri icyo gihugu.
Nk'umuntu asanzwe ugira amakenga, yagiriye inama Barack Obama ko atakohereza ingabo muri cya gitero cyahitanye Osama Bin Laden. Igitangaje ariko, ni uko uwari uyoboye al-Qaida atiyumvagamo Biden, kuko impapuro zatowe na CIA ikanazisohora zerekanye ko Bin Laden yategetse ingabo ze kwica Barack Obama, zigakurikizaho Visi Perezida wari Biden.
Norbert Nyuzahayo