Joe Biden amaze kurahirira kuba Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe Kamala Harris na we yarahiriye kuba Visi Perezida. Abaye umugore wa mbere ugeze kuri uru rwego.
Joe Biden wo mu ishyaka ry’Abademocrate,yabaye Perezida wa Amerika wa 46, akaba agiye kuri uwo mwanya nyuma yo gutsinda amatora yabaye mu mpera z’umwaka ushize, ahigitse Donald Trump bari bahanganye bikomeye ari na we wayoboraga icyo gihugu mu myaka ine ishize.
Indahiro ugiye kuba Perezida wa Amerika arahira igira iti “Ndahiriye ko nzatunganya nta buhemu inshingano za Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ko mu bushobozi bwanjye bwose nzarinda kandi nkarengera Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.
Nyuma yo kurahira, Joe Biden n’umuryango we barahita bajya muri White House, aho bagomba gutura mu gihe cy’imyaka ine manda ye izamara, cyangwa agakomeza kuhaba iyindi myaka ine mu gihe yazongera gutorerwa manda ya kabiri.
Amatora muri Amerika yabaye ku wa Kabiri tariki 3 Ugushyingo 2020, maze Joe Biden agira amajwi 290 y’intumwa z’abatora,mu gihe mukeba we Donald Trump yagize amajwi 214.
Joe Biden yavukiye muri Leta ya Pennsylvania mu mwaka wa 1942, ubu akaba afite imyaka 78.
Yatorewe kuba Umusenateri ku nshuro ye ya mbere mu 1972. Biden yatowe inshuro 6 zose kuba muri Sena ya Amerika yamazemo imyaka 36.
Bwana Biden yabanje kwiyamamariza kuba Perezida mu 1988, hanyuma yongera no mu 2008. Yabaye visi Perezida ku butegetsi bwa Perezida Obama.
Abahanzi batandukanye bamaze igihe mu myiteguro yo kuza gususurutsa ibi birori, aho mu b’imena harimo Lady Gaga na Jennifer Lopez. Nyuma y’irahira no kugeza ku Banyamerika ijambo rye nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abandi baza gususurutsa uyu munsi barimo Bon Jovi, Demi Lovato, Tim McGraw n’abandi.
Umuhango w’irahira rya Joe Biden uraba mu buryo butandukanye n’indi yose ahanini biturutse ku bihe bikomeye Isi irimo byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus. Ibikorwa nyir’izina birabera mu mbuga ngari iri imbere y’Inteko Ishinga Amategeko izwi nka Capitol, imwe iherutse kwibasirwa n’abantu bashyigikiye Trump.