Inama nkuru y’Abarepubulikani yakusanyije miliyoni 251.4 z’Amadorali y’Amerika mu gihe Abademocrate bakusanyije miliyoni 432 z’Amadorali y’Amerika mu gihe kimwe n’icyo.
Mu gihe hasigaye ibyumweru bike ngo umunsi w’itora ugere, inkunga y’amafaranga agenewe ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Joe Biden uhagarariye ishyaka ry’Abademocrate, yaruse iya Perezida Donald Trump uhagarariye ishyaka ry’Abarepubulikani.
Tim Murtaugh ishinzwe itumanaho mu bikorwa bya perezida Trump byo kwiyamamaza yandiste ku rubuga rwa twitter ko mu kwezi kwa cyenda inama nkuru y’Abarepubulikani yakusanyije miliyoni 251.4 z’Amadorali y’Amerika mu gihe Abademocrate bakusanyije miliyoni 432 z’Amadorali y’Amerika mu gihe kimwe n’icyo.
Hari igihe nta washoboraga gukeka ko Trump ashobora kubona inkunga nkeya kuri urwo rugero, dore ko abaperezida bari ku butegetsi bakunze kubona inkunga iruta kure iy’abo bahanganye.
Perezida Trump yari yiringiye gukoresha inoti itubutse mu bikorwa byo kwiyamamaza harimo n’ibyo kuri internet. Gusa mu cyumweru gishize ayo Joe Biden yatanze mu bikorwa nk’ibyo yaruse aya Trump ho miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika nkuko bitangazwa n’ikigo Kantar/CMAG gikurikiranira hafi ibikorwa byo kwamamaza.
Ubwanditsi