Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden yashyizeho intumwa zidasanzwe zigiye gukurikirana abaturage bayo baciriwe imanza n’ibindi Bihugu barimo na Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba n’inkiko zo mu Rwanda.
Ikinyamakuru Politico cyanditse ko muri iyi gahunda ya Joe Biden yo gukurikirana ubutabera bwahawe abaturage ba America, Joe Biden yemeza ko ku bw’abaturage ba Leta zunze ubumwe za Amerika, yiteguye gukora ibishoboka byose bagahabwa ubutabera, kabone n’ubwo byaba biri butere umwuka mubi mu mibanire y’Ibihugu byombi.
Nyuma yaho umuryango wa Rusesabagina wanditse uvuga ko yageze mu Rwanda ashimuswe, Joe Biden yashyizeho ROGER CARSTENS usanzwe ari intumwa idasanzwe ya Perezida Biden mu ishami rishinzwe imfungwa kugira ngo akurikirane uko urubanza Paul Rusesabagina rwagenze.
Perezida Joe Biden amaze igihe yakira imiryango y’Abanyamerika bafungiwe hanze y’Igihugu aho bamusabye gushyiraho itsinda ridasanzwe rizagenzura ubutabera aba baturage ba Amerika hahererwa mu bindi Bihugu.
Abo mu muryango wa Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, baheruka gutangaza ko bashyikirije White house ubusabe busaba ko Rusesabagina bavuga ko yashimuswe yakurikiranwa nawe hakarebwa niba ubutabera yahawe bwaranyuze mu mucyo.
Paul Rusesabagina yiyemereye ko yari umuyobozi wa MRCD- FLN yagabye ibitero byahitanye abasivili mu majyepfo y’igihugu mu mwaka 2018. Ibi ni nabyo byabaye impamvu nyamukuru yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba , aho urukiko rwamukatiye imyaka 25 y’igifungo.
RWANDATRIBUNE.COM