John Jerry Rawlings w’imyaka 73 y’amavuko yapfiriye mu gihugu ke kuri uyu wa Kane tari 12 Ugushyingo, 2020 nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Ghana.
Uyu mugabo yafashe ubutegetsi inshuro abyiri mu nzira ya Coup d’Etat, yaguye mu Bitaro biri i Accra byitwa Korle Bu Teaching yajyanyweyo aberembye mu Cyumweru gishize.
Urupfu rwe rwatangajwe n’ikinyamakuru cya Leta kitwa Daily Graphic.
Rawlings yavukiye i Accra muri Kamena 1947, kuri Nyina w’umunya-Ghana na Se ukomoka muri Ecosse/Scotland.
Yamenyekanye cyane ku isi ubwo afite ipeti rya Lieutenant mu 1979 yahiritse ubutegetsi bwa General Frederick Akuffo wari Perezida.
Rawlings yaje kurekura ubutegetsi abuha abasivile ariko nyuma y’imyaka ibiri arongera akora Coup d’Etat avuga ko igihugu kirimo ruswa n’ubuyobozi budashoboye.
Amateka magufi y’ubutegetsi bwe
Jerry John Rawlings, yabaye Perezida tariki 4 Kamena 1979 kugeza tariki 24 Nzeri 1979 akoreye Coup d’Etat, General Frederick Akuffo wari Perezida.
Yaje gusimburwa na Hilla Limann, uyu yagejeje mu 1981, Jerry John Rawlings wari ukuriye Inama Nkuru y’Abasirikare bafashe Ubutegetsi, yongera gukora Coup d’Etat, nyuma mu 1992 ategura amatora.
Yatowe byemewe n’abaturage ba Gahana, aba Perezida kuva tariki 7 Mutarama 1993 kugera tariki 7 Mutarama 2001.
Dukuze Dorcas