Tariki ya 26/06/2020 nibwo ku cyicaro gikuru cy’umuryango wa FPR Inkotanyi giherere i Rusororo mu karere ka Gasabo habereye inama yahuriyemo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babarirwa muri 250 barimo n’abahagarariye inzego z’umuryango zitandukanye.
Muri iyo nama Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’umuryango wa FPR Inkotanyi yagarutse ku bintu bitandukanye birimo kunyereza umutungo wa Leta, Ruswa, gukoresha nabi umutungo wa Leta ndetse n’ibindi bitandukanye.
Perezida Paul Kagame kandi yagarutse ku bayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’ibikorwaremezo, Bwana Ambasaderi Gatete Claver bivugwa ko bakoresha umutungo wa Leta mu nyungu zabo, asaba ko bakurikiranwa ndetse abandi bakaba bahita batabwa muri yombi.
Ku munsi wakurikiyeho nibwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangiye gutumiza abacyekwaho kunyereza umutungo wa Leta, maze umunsi ukurikiyeho bamwe muri abo batabwa muri yombi ndetse baburanishirizwa mu rukuko.
Bamwe mu bayobozi bavugwaho gukoresha umutungo wa Leta nabi harimo na Ambasaderi Gatete Claver uvugwaho gukoresha imari ya Leta mu bikorwa bye bwite, aho bivugwa ko yasabye ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ko bwatunganya umuhanda ugana iwe mu rugo, maze hagashyirwamo kaburimbo ndetse no gushyiraho ibizwi ku mazina ya dodani hafi y’urugo rwe bituma ikinyabiziga kigabanya umuvuduko iyo kiyigezeho, nyamara bitari muri gahunda z’umujyi wa Kigali.
Sibyo gusa akurikiranweho kubera ko, anakurikiranweho isoko ryahombeje Leta miliyari ebyiri, ndetse hakaba hari nabahise batabwa muri yombi barimo Rwamuganza Caleb wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri MINECOFIN yahoze iyoborwa na Gatete Claver, Rwankunda Christia wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri Minisititeri y’ibikorwa Remezo (MININFRA) Gatete Claver yaje kwimukiramo kugeza magingo aya, ndetse na Eric Serubibi wahoze ayoboye ikigo gishinzwe imyubakire
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Dominique Bahorera aherutse gutangaza ko Gatete Claver hari ibyo akurikiranwe ko bikiri mu iperereza bataragira amakuru ahagije yatuma hatangazwa ibyo akurikiranweho.
Nubwo Gatete atigeze atabwa muri yombi ariko akurikiranwe ari hanze, abafunzwe bavuga ko ibyo bakoze babikoze babitegetswe na Gatete Claver.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 08/07/2020 nibwo Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yaganiriye n’itangazamakuru, avuga ko kubazwa ari agaciro shingiro ishyaka rya FPR Inkotanyi ryubakiyeho kandi buri muyobozi agomba kwakira ako gaciro shingiro.
Yavuze ko ubusobanuro bw’ubuyobozi ari ubutumwa abayobozi bashinzwe gutanga, ndetse ko umuyobozi agomba kurwanya ibishuko byose byazanwa n’ibimenyetso bigaragara ko biturutse ku buyobozi, bitabaye ibyo uburyo bwashyizweho bwo kubazwa bukazakurikizwa.
Yakomeje avuga ko Guverinoma ishyira imbere kurwanya ibyaha by’amafaranga, kubera ingaruka bigira ku bukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse ko ruswa, kunyereza imisoro, kunyereza umutungo wa Leta ndetse n’ibindi bikorwa bibi by’imari ari ibyaha bidindiza iterambere ry’igihugu.
Busingye yavuze ko hari abaturage 9 bafunzwe bazira kunyereza amafaranga angana na miliyari 9 z’amanyarwa zari zaragenewe ifumbire y’abahinzi, mu rwego rwo kuzamura umushinga w’ibiribwa mu gihugu ndetse no gufasha abahinzi kuba babona ifumbire ku giciro cyo hasi, mu mushinga watangiye hagati y’umwaka wa 2009 ndetse na 2013 nkuko twabibagejejeho mu nkuru yacu https://rwandatribune.com/rib-yataye-muri-yombi-ba-rwiyemezamirimo-icyenda-harimo-na-nkubiri-alfred-bazira-kunyereza-miliyari-9-frw/
Yanavuze ko tugomba kumenyera ko abayobozi bahamagazwa n’abashinzwe iperereza bakabazwa cyangwa bagafungwa, bikaba kubera agaciro guverinoma y’u Rwanda iha kubazwa inshingano.
Ndacyayisenga Jerome