Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo akomeje kugaragaza inyota yo kugaruka ku butegetsi bw’iki gihugu.
Mu gihe twegereje umwaka wa 2023 ari nawo biteganyijwe ko amatora y’Umukuru w’Ighugu muri DRCongo azaba, ubu abagize ihuriro FCC rigizwe n’amashyaka ashyigikiye Joseph Kabila, barimo barazenguruka igihugu cyose bumvisha abanye Congo ko ibibazo iki gihugu gifite muri ibi bihe, nta wundi wabasha kubikemura no kuisubiza mu buryo usibye Joseph Kabila wahoze ategeka iki gihugu n’abagize ihuriro rya FCC rimuri inyuma.
Nyuma yo kuzenguruka izindi ntara,ku Munsi wejo tariki ya 27 Kanama 2022 yageze no mu Mujyi wa Bukavu , Néhémie Mwilanya Wilondja wahoze ari igikomerezwa ku butegetsi bwa Joseph Kabila ndetse akaba yari n’umukuru w’Ibiro bye, yabwiye abahatuye n’abandi bayoboke b’ihuriro FCC bari baje ku mwakiriye ari benshi, ko kuva Joseph Kabila yava ku Butegetsi igihugu cyabo cyasubiye inyuma cyane yaba mu bukungu ,umutekano n’imiberho myiza y’abaturage.
Yakomeje avuga ko ibi byose, biri kuba ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi burebera nta nicyo bwabasha kubikoraho, bityo ko ihuriro rya FCC ryicuza cyane impamvu ryemeye guhererekanya ubutegetsi n’Ubutegetsi buriho ubu.
Mu Kwanzura, nehemi Mwilaya, yabwiye imbaga y’abarimo bamutege amatwi ko, Ihuriro FCC riri gukora ibishoboka byose amanywa n’ijoro kugirango ryongere rigaruke ku Butegetsi maze rikosore amakosa arimo akorwa n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Yagize ati “Naje hano i Bukavu kugirango mbatege amatwi no kubabwira ko Joseph Kabila umugaragu wanyu wicisha bugufi, arajwe inshinga n’ibibazo igihugu cyacu n’Abanye- Congo bari gucamo muri ibi bihe yaba mu rwego rw’Ubukungu, Umutekano, n’imibereho myiza y’Abaturage. Ndifuza ko mwampa ibitekerezo byanyu nzashyira Joseph Kabila kugirango, bizadufashe kubaka ibyasenywe n’Ubutegetsi bwadusimbuye. Kuva Joseph Kabila yava ku Butegetsi igihugu cyacu ubu kigeze aharindimuka.”
Nehemie Mwilaya yarangije abwira abaturage ko afite ikizere cy’uko Ihuriro FCC rishigikiye Joseph Kabira Rizagaruka ku Butegetsi nyuma yo gutsinda Amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Mwaka utaha wa 2023.
Abakurikiranira hafi Politiki yo muri DR Congo bemeza ko n’ubwo Joseph Kabila yemeye guhererekanya ubutegetsi mu mahoro atigeze ata igitekerezo cyo kubugarukaho.
Ikindi n’uko Joseph kabila agifite abambari benshi mu Butegetsi buriho ubu, yaba muri Guverinoma, Inteko ishinga amategeko, Sena, igisirikare ,Igipolisi no mu nzego z’iperereza, bivugwa ko ariwe waziyubakiye ubwe mu myaka yamaze ku butegetsi ndetse benshi muri bo bakaba bakimwiyumvamo bishobora gutuma abona amaboko yamufasha ku bugarukaho
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM