Umunyarwanda uvugira VDP ihuriro rya Wazalendo ari ku rutonde rw’abatiwe ibihano na EU hamwe n’abandi icyenda harimo Colonel muri RDF
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje ko wafatiye ibihano abantu icyenda, barimo abayobozi mu ihuriro AFC ribarizwamo M23 ndetse no mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
EU mu itangazo yasohoye yemeje ko mu bo yafatiye ibihano harimo Bénjamin Mbonimpa usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa wa M23 cyo kimwe na Brig Gen Justin Gacheri Musanga uri mu basirikare bakuru bawo.
Ku ruhande rwa FDLR abahanwe barimo Colonel Rurakabije Pierre Célestin uzwi ku mazina ya Giyome akaba ariwe Komanda w’umutwe udasanzwe wa CRAP na Col.Kubwayo Gustave uzwi nka Omega Gustave uyu akaba ariwe ushinzwe umutekano w’abayobozi bakuru muri FOCA .
EU ishinja M23 na FDLR guteza “amakimbirane n’umutekano muke muri RDC, by’umwihariko binyuze mu guteza imvururu”.
Uyu muryango kandi ushinja umutwe wa Wazalendo guhonyora uburenganzira bwa muntu binyuze mu bwicanyi, gufata ku ngufu, kugaba ibitero ku basivile ndetse no kwinjiza abana mu bisirikare byayo.
Jules Mulumba kandi yashinjwe n’abanye congo batuye i Goma kubagambanira ko bakorana n’umutwe wa M23, aha akaba ubwe amaze kwicisha bagenzi be bo muri Wazalendo barimo Gen.Thadeo na Bigembe Nicholas bari abayobozi ba CMC/FAPC, ndetse n’Umunyapolitiki Munyamariba wahoze ari Umuyobozi i Masisi, uherutse kwicirwa i Goma.
Hakaba hari n’abandi benshi bafungiwe muri gereza ya Makala na Ndolo bagambaniwe na Jules Mulumba, kubera amaraso menshi amaze kumena mu mujyi wa Goma, ubu akaba yarahungishije umuryago we awujyana iBurundi naho akaba akorera ingendo nyinshi mu mujyi wa Kinshasa na Bujumbura.
Mwizerwa Ally