Jules Mulumba nyuma yuko herekanywe ibimenyetso simusiga ko ari umunyarwanda yibasiye Hon.Betin Kilivita na Depite Seninga
Uko iminsi igenda ishyira intambara ya M23 na Leta ya Congo ikomeje kuba agatereranzamba,ibi bikaba byaratumye ikibazo cya M23 kiba intwaro yo kugambanirana mu rwego rw’ubutasi bwa ANR,aha rero Jules Mulumba Perezia wa CMC/FDP yagiye agambanira bagenzi be abashinja gukorana na M23 ,benshi ubu bakaba barapfuye abanda bakaba bafungiye muri Gereza ya Makala.
Mu nyandiko zimaze iminsi zicicikana mu binyamakuru byandikirwa muri Congo-Kinashasa byerekenye ko Habyarimana Mbitsemunda Jules Mulumba ari umunyarwanda,ukomeje kwiyorobeka kuri Leta ya Congo kugirango atazaryozwa ibyaha by’intambara n’ibindi byibasiye inyoko muntu yakoreye abakongomani benshi bavuga ikinyarwanda,uyu Jule Mulumba akaba abo yagiye yica yarabanzaga kubanyaga ibyabo mu rwego rwo guhunga ubutabera yakomeje kwitwikira ibikorwa bya Wazalendo ndetse yereka abakongomani ko akunze igihugu cyabo kurushya bene cyo.
Umunyamakuru uzwi ku nkuru zicukumbuye wo muri Congo witwa Gisele Kadji Adjeta abinyujije kuri twiter avuga ko yabonye amakuru acukumbuye yerekana ko uyu Jules Mulumba avuka mu cyahoze ari Komini Kanama,Perefegitura ya Gisenyi aya makuru kandi yemejwe na Perezida wa PARECO FAP Sedugu Museveni ,mu kiganiro yagiranye na BBC.
Aha rero Jules Mulumba akaba ashinja Depite Kilivita na Seninga ko aribo bamaze iminsi bamushinja ubunyarwanda ndetse akaba aribo bakoresheje umunyamakuru Gisele Kadji Adjeta,ibi Bwana Jules Mulumba Mbitsemunda akaba yabicishije ku rukuta rwe rwa facebook aho yashyiraga mu majwi abo bagabo twavuze haruguru ,ndetse yakomeje abibasira ko baba bakorana na Leta ya Kigali.
Kubazi Jules Mulumba bavuga ko ari umwicanyi ko iyo atangiye kwibasira abantu kuriya igisigaye abagiye gutangira ibikorwa by’ubugambanyi aha abasesenguzi bakaba bavuga ko inyandiko yakoze ivuga kuri Seninga na Kilivita isa niyo yakoze k’uwitwa Munyamariba mbere y’uko yicwa ,aha rero bikaba byerekana ko Depite Seninga na Kilivita Beltin bashobora kwicwa cyangwa bakibasirwa n’urwego rw’ubutasi rwa ANR.
Mwizerwa Ally