Justin Bitakwira wahoze ari Minisitiri w’iterambere muri Kivu y’Amajyepfo akomeje kubiba amagambo yuzuye urwango yambura ubumuntu abo mu bwoko bw’Abanyamulenge abageranya n’inzoka ndetse n’utundi dusimba akavuga ko badakwiye kubaho kuko aribo mwanzi Repubulika ya Demokarasi ya Congo ifite kugeza ubu.
Ibi bikubiye mu ijambo yagejeje ku bantu kuwa 24 Ukuboza 2023 bo mu itorero rya CEPAC riherereye muri Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, ubwo yabwiraga kwirinda ndetse no kurwanya byimazeyo abo mu bwoko bw’Abanyamulenge avuga ko bateye nk’inzoka kandi iyo igusanze mu nzu uyica kuko yo iyo igutanze irakwica.
Icyakora aya magambo noneho ntiyamuhiriye nk’uko byari bisanzwe bimeze, kuko yahise ahamazwa I Kinshasa ngo ajye kwisobanura.
Bitakwira yagize ati “Umwanzi dufite wa mbere muri Congo ni Umututsi aribo biyita Abanyamulenge, ariko turimo gukora ibishoboka byose ngo turangize ibyabo.”
Yakomeje agira ati “Abanyamulenge, ni ubwoko bubi kandi bwa satani. Ni inzoka, inzoka iyo ikwinjiranye mu nzu, iyo utayishe yo irakwica.”
Aha niho yanavuze ko Abanyamulenge ari inshuti zabo mu bwoko bw’Abashi. Ati: “Abashi ntibagomba kwizerwa bagirana umubano mwiza n’inzoka.”
Ayo magambo ari mu byatumye Justin Bitakwira Bihona, ahamagazwa i Kinshasa, mu murwa mukuru w’igihugu cya Congo, aho yahamagajwe na Minisiteri ishinzwe ubutabera muri leta ya Kinshasa.
Amakuru avugwa na bamwe mu bakora mu nzego za leta, bahamije ko Bitakwira, yurijwe indege ava muri Kivu y’Amajyepfo, huti huti ajyanywa I Kinshasa kwisobanura.
Mu rwandiko prokilele (Procureur), Mukuru w’igihugu cya Congo, yanditse kuri uyu wa Gatatu, tariki 27/12/2023, yakanguriye aba Polisi bakuru bakora mu butabera no mu rwego rw’umutekano, kutagira ibikorwa bitabira ahanini bigamije amacakubiri ashingiye ku moko.
Mu itangazo yashize hanze, ririmo ibi: “Mwirinde ibikorwa byose bigamije kuzana urwango n’u mutekano muke mu gihugu. Ahanini Mwirinde urwango rushingiye no ku moko.”
Bitakwira, aheruka kwitaba Urukiko azira amagambo y’urwango ahagana mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka.
Adeline Uwineza
Rwandatribune. Com