Perezida wa DRC yasuye ikigo gishya cya Kitona kiri gutorezwamo abasirikare bagomba kujya kurwanya M23, mu ijambo rye Perezida Felixe Tshisekadi yabwiye urubiruko ruhatorezwa, kwiyumvamo ko igihugu ari icyabo bityo ko bagomba kukirwanira birinda uwabameneramo uwariwe wese, n’aho aza aturutse hose. Yongeyeho ati” jyewe nawe dushobora guhindura isi bityo dushyire hamwe turwanye abakomeje kutwinjirira, kandi birashoboka.
Kitona ni ikigo cya gisirikare gishinzwe gutoza ingabo, mu minsi yashize uyu mukuru w’igihugu yari yasabye umugaba mukuru w’ingabo FARDC gushyiraho ibigo byinshi mu ntara zose uko ari 26,kugira ngo hatozwe abasirikare benshi haboneke abo kurwanya inyeshyamba za M23 bita ingabo z’u Rwanda.
Uyu mugabo yifashishije ubu buryo bwo gusura ibigo bitorezwamo abasirikare nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’igihugu, nk’umuvuno mushya wo gushishikariza aba bari gutozwa gukunda igihugu.
Kuri iki kigo giherereye muri Congo yo Hagati, umukuru w’igihugu yahahurie n’abahoze mu gisirikare ndetse n’abahoze mu gipolisi bibukiranya ko gukunda igihugu ari inshingano ntayegayezwa bafite.
Umuhoza Yves