Nyuma y’uko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), gitaye muri yombi Eric Nkuba Shebandu alias Malembe wari umujyanama mu bya politiki wa Corneille Nangaa uyobora ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, biravugwa ko uyu mugabo yashinje abarimo Joseph Kabila gufasha M23.
Umuvugizi wa FARDC, General Major Sylvain Ekenge ubwo yamwerekaga itangazamakuru, yabwiye itangazamakuru ko ubwo uyu mugabo yahatwaga ibibazo n’urwego rwa RDC rushinzwe iperereza rya gisirikare, yavuze ko mu baha ubufasha bwa gisirikare AFC harimo Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC na Gen John Numbi wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya RDC.
Hashyizwe mu majwi kandi Joseph Olenghankoy wigeze kuba Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho na Patient Sayiba wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’ikigo Africa Desk.
Kabila yongeye gushyirwa mu majwi mu gihe ubutegetsi bwa RDC bumaze iminsi butangaje ko yahunze igihugu, nyuma yo kumushinja kuba ari we uri inyuma y’intambara ibera muri Kivu y’Amajyaruguru.