Kabuga Félicien yitabye Urukiko ku nshuro ya kabiri, maze abwira umucamanza ko ibyaha byose aregwa ari ibihimbano kuko yakoranaga n’Abatutsi, ku buryo atari kwica abantu bari abakiliya be.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2020 nibwo iburanisha ryagombaga gusubukurwa nyuma y’aho ku wa 20 Gicurasi ryari ryasubitswe ku busabe bw’abunganizi ba Kabuga, bw’uko bahabwa igihe cyo gutegura urubanza.
Ni iburanisha rigomba kwanzura aho agomba kuburanishirizwa, niba azoherezwa mu Rwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, i Arusha muri Tanzania cyangwa i La Haye mu Buholandi, nk’uko Ubushinjacyaha bw’uru rwego buherutse kubisaba. Gusa Kabuga we aherutse kubwira urukiko ko yifuza kuburanira mu Bufaransa ku mpamvu z’ubuzima bwe.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo yagejejwe imbere y’umucamanza, yari yambaye impantalo y’ikoboyi n’inkweto za pantufure [pantoufle] z’umukara. Kimwe no mu iburanisha riheruka, yari atwawe mu igare ry’abafite intege nke, ndetse mu rukiko harimo abantu benshi bamushyigikiye biganjemo abo mu muryango we.
Mu bunganizi be ntabwo hakirimo Me Emmanuel Altit wunganiye Laurent Gbagbo wari Perezida wa Côte d’Ivoire ubwo yaburanaga mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, ku byaha by’intambara.
Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Rugereko rushinzwe gukurikirana ibyaha, yatangiye asoma ibyaha Kabuga akurikiranweho birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kabuga yireguraga mu Kinyarwanda nk’uko byagenze ubushize, yamaze gusomerwa ibyaha ashinjwa, maze asubiza umucamanza ko ari “ibinyoma” ko yabanaga neza n’Abatutsi ndetse bagakorana akabaha inguzanyo.
Ati “Ntabwo nashoboraga kwica abakiliya banjye. Ni ibinyoma”.
Abunganizi be bagejeje ku rukiko bimwe mu bitarubahirijwe ubwo umukiliya wabo yafatwaga, bavuga ko yamaze amasaha atatu atarabonana n’umuganga ndetse ko ibipimo bya ADN bye byafashwe atabisabiwe uburenganzira.
Me Laurent Bayon uri mu bunganira Kabuga yasabye urukiko gusuzuma niba ubusabe bwo kohereza Kabuga kuburanira i Arusha butanyuranyije n’amategeko cyangwa se niba budahonyora uburenganzira bwa muntu buteganywa n’Itegeko Nshinga ku mukiliya we.
Yavuze ko Kabuga “arashaje kandi ararwaye” ariko akaba asabirwa koherezwa kuburanira i Arusha.
Yifashishije ingingo ya 95 ivuga ku mbago uru rukiko rukoreramo, avuga ko bidashoboka ko Kabuga yoherezwa kuburanira i Arusha kuko byaba bihabanye n’amategeko agenga ubudahangarwa bw’ubutabera bw’u Bufaransa.
Bayon yakomeje avuga ko urukiko rusabwa kohereza Kabuga kuburanira i Arusha “rutanitaye ku kugenzura ingaruka byagira ku buzima bwe”.
Yibukije urukiko ko ubwo hashyirwagaho impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Kabuga, icyicaro cya ICTR cyari i Arusha muri Tanzania ariko ubu urwego rwasigariyeho uru rukiko rushaka ko yoherezwa i La Haye aho rufite icyicaro.
Yavuze ko nta kintu na kimwe kigaragaza ko uburenganzira bwa Kabuga bwakubahirizwa ahubwo ko umucamanza mu gihe yaba afashe icyo cyemezo, yaba arenze ku biteganywa n’itegeko nshinga.
Umushinjacyaha yavuze ko yemeranya n’ibyo abunganira uregwa bavuga ko nta kintu na kimwe kiri hejuru y’uburenganzira bwa muntu, gusa ko atemeranya nabo ku bijyanye n’ibiteganywa n’ingingo ya 95.
Abunganizi ba Kabuga basabye urukiko ko atakohererezwa urwego rwasigariyeho ICTR, ndetse ko akwiye kurekurwa kugira ngo abashe kubona ubufasha bujyanye n’ibibazo by’uburwayi afite.
Bayon yavuze ko umukiliya we afite impungenge ko aramutse yoherejwe mu rwego rwasigariyeho ICTR, urubanza rwe rushobora kuzamo impamvu za politiki, mu gihe aramutse agumye mu Bufaransa, inkiko zaho zifite ubushobozi bwo kumuburanisha nta nkomyi.
Muri uru rubanza hanavugiwemo ko ubwo Kabuga yatabwaga muri yombi, kugira ngo inzego z’umutekano zimenye neza ko uwo zafashe ariwe koko, byabaye ngombwa ko zigenzura zifashishije agace gato ko mu rura rwe kakuwemo ubwo yabagwaga mu nda mu bitaro byo mu gace ka Clichy mu Bufaransa, byitwa Beaujon.
Abunganizi be bavuze ko mu gihe yaba arekuwe, yashyirwa mu nzu y’umwe mu bana be igacungwa nawe akambikwa inzogera y’ikoranabuhanga imenyekanisha aho ari hose.
Bavuze ko muri gereza umukiliya wabo nta muntu n’umwe bumvikana mu rurimi, mu gihe akeneye ubufasha buhoraho kandi ko abana be bashobora kumwitaho arekuwe. Batanze ingero ku bandi bari bakurikiranyweho ibyaha bikomeye barimo nka Paul Touvier [niwe mufaransa wenyine wahamijwe ibyaha byibasiye ikiremwamuntu ku bw’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abayahudi] warekuwe kubera ibibazo by’uburwayi.
Urukiko rwavuze ko Kabuga yihishahishe igihe kinini ndetse ko yagiye acika aho yabaga agiye gufatirwa nk’i Kinshasa, mu Budage, mu Busuwisi n’ahandi. Rwongeye ho ko igitekerezo cyo kumurekura akaba ari kumwe n’abana be kitaboneye mu gihe aribo bamufashije kwihisha, rwanzura ko bidakwiye ko arekurwa.
Urukiko rwavuze ko umwanzuro ku bijyanye no kuba yakoherezwa kuburanira i Arusha cyangwa i La Haye uzafatwa ku wa 3 Kamena 2020 ku isaha ya saa munani.
ubwanditsi