Inteko ishinga amategeko ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangije iperereza ku byaha by’imyitwarire mibi ivugwa kuri Jean Mark Kabund bashinja gutuka no kwandagaza umukuru w’igihugu uri mu nshingano.
Ibi birego byatangiye gukorwaho iperereza kuri Kabund bivugwa ko yabikoze ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa 17 Nyakanga 2022,aho ngo yatutse anandagaza umukuru w’Igihugu n’izindi nzego z’ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’inteko ishinga amategeko Colette Tshomba, kuwa 21 Nyakanga 2022, rivuga ko ibyakozwe na Kabund agomba kubikurikiranwaho n’inteko cyane ko kugeza ubu ubwegure bwe butaremezwa.
Yagize ati:“ Inteko ishingamategeko yamaganye kandi ntishyigikiye ibyatangajwe n’umwe mu bayigize bisebya Umukuru w’Igihugu n’inzego z’ubutabera bwacyo.Ni muri urwo rwego twatangije iperereza kuri uyu wahoze ari visi perezida w’iyi nteko dushinja kurenga nkana ku ngingo 1, 4,14,16, n’iya 19 mu itegeko n° 17/2002 ryo kuwa 3 Ukuboza 2002 rigena imyitwarire mu bayobozi bakuru b’igihugu.”
Iri tangazo rivuga ko , ibyakozwe na Kabund ari igikorwa kigayitse ku muntu nkawe w’umunyamategeko ndetse byangiza n’isura y’abanyamategeko bagenzi be muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo”
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa 17 Nyakanga 2022, Kabund yagize ati:” Ubu butegetsi bwa Tshisekedi bwaratsinzwe bikabije,dukeneye ko batongera kutubeshye birenzeho mu gihe cy’amatora ari imbere”
Jean Marc Kabund yakoze imirimo inyuranye ya Politiki muri iki gihugu, aho yanabaye umuyobozi w’ishyaka UDPS rya Felix Tshisekedi mu nzibacyuho. Yanabaye kandi umuyobozi w’inteko ishinga amategeko wungirije mu mutwe w’Abadepite.