Mu mirwano ihanganishije igisirikare cya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, uruhande rwa Leta ruravugwaho gukora ibyo rushinja uyu mutwe kuko ari rwo rukomeje kwiyicira abaturage rukoresheje indege z’intambara.
Iyi ntambara yahinduye sura muri iki cyumweru byumwihariko kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare ubwo imirwano ikomeye yabaga, igasiga umutwe wa M23 ufashe agace ka Mushaki ndetse n’udusozi tugakikije.
Gusa nyuma yuko M23 ifashe aka gasozi, indege z’intambara za FARDC zakagarutsemo, zitangira kumisha ibisasu mu bice byarimo abaturage.
Amashusho yagiye hanze, agaragaza indetse z’intambara zo mu bwoko bwa kajugujugu ziri kurekura ibibombe bigwa mu bice birimo ingo, humvika urusaku rw’abaturage batabaza.
Muri aya mashusho, humvikanamo umuturage asa nk’utabaza, avuga ko ibyo bibombe biri kuraswa n’igisirikare cya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi byatumye umutwe wa M23 wongera kugaragariza amahanga ko abakomeje kwinangira bakarenga ku myanzuro yafashwe igamije gushaka amahoro, ari FARDC ndetse n’imitwe iyifasha irimo uwa FDLR ndetse n’abacanshuro.
Uyu mutwe kandi mu itangazo washyize hanze, uvuga FARDC ifatanyije n’iyo mitwe bakomeje kugaba ibitero ku birindiro byose byawo kandi ko udashobora kubyihanganira.
RWANDATRIBUNE.COM
Ahubwo Putin yobereze abandi M23 bayihashye,iratinyuka igatera leta,keshyi inyeshyamba zivanga mubaturage,nibahunge ibundi abarwana barwane