Major Ngarama Bahati wa FLN yishwe na bagenzi bamukekaho ubugambanyi
Imiryango idaharanira nyungu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko Major Ngarama Bahati wa CNRD/FLN yivuganwe na bagenzi be bamushinja ubugambanyi yakoze mu gitero cyagabwe na FARDC kikica abarwanyi bagera muri 20 naho Col.Cayimani agafatwa mpiri, kuwa 29 Ugushyingo 2020 mu gace ka Kalehe.
Amakuru akomeje guturuka mu miryango idaharanira inyungu ikorera mu burasirazuba bwa Congo avuga ko Major Bahati Ngarama yiciwe mu gace ka Nyabibwe muri Kalehe ,ejo kuwa 29 Ugushyingo 2020, mu gico yatezwe na bagenzi be cyari kiyobowe na Ajida Zulu.
Umuvugizi w’imiryango idaharanira inyungu ikorera mu burasirazuba bwa Congo Delphin Birimbi mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu uri Uvila ,yemeje aya amakuru ko Major Bahati Ngarama wishwe na bagenzi be yari umwe mu bakuriye bikorwa bya Gisirikare mu muri CNRD/FLN iKalehe muri Kivu y’amajyepfo hakaba hakomejwe guhigwa undi Majoro Rusine nawe wo muri FLN
.
Kuwa 25 Ugushyingo 2020 nibwo Col. Bazambanza wa FLN yatawe muri yombi n’ingabo za Congo FARDC zanahise zimwohereza mu Rwanda,abayobozi b’inyeshyamba za FLN bakaba bashinja Majoro Bahati Ngarama na Majoro Rusine ubugambanyi aba ba Ofisiye mbombi,
bakaba bari muri FLN ku itike ya RRM,baje bavuye mu gihugu cya Uganda aho babaga mu nkambi za Nakivale,baje boherejwe naNsabimana Callixte Sankara washinze Ishyaka RRM
Mu mwaka 2019 muri Kalehe hafatiwe abarwanyi ba CNRD/FLN barenga igihumbi nyuma baje no gushikirizwa u Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Ildephonse Dusabe