Abarwanyi ba FDLR bakomeje kwisuka muri Pariki ya Kauzi Biega ku bwinshi
Sosiyete sivili yo muri Gurpoma ya Karehe yatangajwe ko itewe impungenge n’abarwanyi ba FDLR bakomeje kwinjira mu ishyamba rya Kauzi Biega,umwe mu bayobozi bayo utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Radio maendelewo dukeshya iyi nkuru ko abo barwanyi,mu byumweru bibiri bisize bamaze kwinjira muri Pariki bagera ku bihumbi 2000.
Uyu Muyobozi avuga ko muri ako gace hashobora kuba imishamirano hagati ya FDLR na Mai Mai Raila Mutombiki isanzwe idacana uwaka na FDLR cyane ko muri iri shyamba bigeze barwaniramo mu myaka 8 isize,aha rero Sosiyete Sivile ikaba isaba FARDC kuba maso igakumira urujya n’uruza rw’abo barwanyi.
Isoko ya Rwandatribune iri muri Masisi ivuga ko benshi mu barwanyi bakomeye ba FDLR babaga Kazaroho,Parisi na Nyamuragira bahungiye muri Masisi kugeza ubu ariko abo barwanyi bakaba badatekanye kubera igitutu kiri ku rwego rwo hejuru,gikorwa na M23 mu kwigarurira uduce twa Masisi dutandukanye.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune