kuri uyu wa 21 Ugushyingo abayobozi bo muri Kelemie bazindukiye mu myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda ndetse n’inyeshyamba za M23 zimaze igihe zihanganye na Leta ya Congo. Ni imyigaragambyo yanitabiriwe n’abasirikare aho umuyobozi w’iyi ntara yasabye abitabiriye iyi myigaragambyo guhora bashyize igihugu cyabo imbere.
Muri iyi myigaragambyo bagaragaje ko FARDC ntaburenganzira bafite bwo gucika intege kuko n’ubwo u Rwanda rwabateye rutabaruta ndetse rutabarusha n’imbaraga, bityo rero yemeza ko bagomba gushikama. Yavuze u Rwanda ashaka kugaragaza ko M23 ifashwa n’u Rwanda nk’uko bakunze kubivuga mu mbwirwaruhame zabo.
Iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abasirikare benshi bagaragarije mo ko barambiwe gutsindwa n’inyeshyamba za M23 mugihe bo ari igisirikare gikomeye kandi gifite ibikoresho. Ibyo byose babigarutse ho bemeza ko bakwiriye gutanga ubuzima bwabo kugira ngo igihugu kibeho.
Umuhoza Yves
Igihugu se kizabaho batariho? igihugu bakigabije ababailigi nibatuze M23 izabikosora
Uwaroze abakonngomani ntiyakarabye