Umukandida w’ishyaka ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya Amerika Kamala Harris na Guverineri wa leta ya Minesota Tim James Walz yahisemo ngo amubere visi perezida biyamamarije kuri kaminuza ya Temple yo mu mujyi wa Philadelphia muri leta ya pennysilvania, hitabira ibihumbi by’abantu.
Kamala Harris yaboneyeho kuvuga ibigwi bya Tim walz w’imyaka 60 y’amavuko, avuga ko ari umuyobozi w’inararibonye waciye uduhigo dutandukanye haba mu buzima busanzwe bwa muri munsi, ubwa politiki n’ubwa gisirikare.
Mu bo bombi bagarutseho bqvuze ko Tim Walz yabaye umusirikare, umwarimu, umutoza w’abanyeshuri mu mukino wa football nyamwerika, depite ku rwego rw’igihugu na guverineri.
Kamala Harris yavuze ko yatoranyije umuntu ukunda igihugu, impirimbanyi izatanga ubutabera kuri bose, kandi nubwo bava ahantu hatandukanye ariko ibyo baha agaciro ni bimwe.
Yagize ati ” icyo tugamije nukuzamura abantu sukubagusha, tubanamo abantu abaturanyi bacu aho kubabonamo abanzi. Tuziyamamaza kubw’abanyamerika bose kandi tuzakorera bose”
Kamala Harris na Tim walz bavuze ko mu byo bazaharanira harimo uburenganzira bwa muntu haba mu gutora, mu gukundana n’uwo umuntu ashaka ndetse n’uburenganzira bw’abagore bwo kwifatira ibyemezo ku buzima bwe.
Aba bombi basubiyemo ko iyo bahagurutse batsinda urugamba bajyana igihugu imbere aho kugisubiza inyuma.
Tim Walz yijeje Kamala Harris ko azamuba hafi.
Ati” mu minsi 91 isigaye no minsi yo mu ngoro ya Perezida nzatera ingabo mu bitugu vis perezida Kamala Harris kandi namwe tuzababa hafi buri munsi.”
Ibi Kamala Harris na Tim Walz babivugiye imbere y’abakabakaba 14,000 nkuko itsinda ribafasha kwiyamamaza ryabitangaje.
Cynthia NIYOGISUBIZO
Rwandatribune.com