Kamala Harris yamaze gutangaza ko atazitabira ikiganiro mpaka yatumiwemo na Donald Trump kuri Fox News nyuma y’uko nawe yanze kubahiriza gahunda y’ikiganiro mpaka bagombaga kugirana mbere.
Visi Perezida wa Perezida Joe Biden, Kamala uri imbere mu bahabwa amahirwe ku mwanya wa Perezida, yavuze ko atazaganira na Trump kuri Fox News mu gihe azaba ataritabira ikiganiro cya mbere cyari giteganyijwe kuri ABC News,
Ku wa Gatanu nibwo Trump yavuze ko yiteguye kuganira na Harris tariki 4 Nzeri kuri Fox News.
Icyakora gahunda yari ihari isanzwe izwi ni ikiganiro kizahuza aba bombi tariki 10 Nzeri nubwo Trump yumvikanye kenshi abyanga, akavuga ko iyo televiziyo yegamiye kuri Kamala Harris. Uruhande rwa Kamala Harris narwo ruvuga ko Fox News yegamiye kuri Trump.
Itangazo itsinda rishinzwe kwamamaza Kamala ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu ryagize riti “Trump akeneye kureka gukina imikino, akazabanza kwitabira ikiganiro twari twemeje mbere.” Bavuze ko ikiganiro cya ABC News aricyo kigomba kubanza, ibindi bikaza nyuma.
Ikiganiro cyaherukaga ni icyahuje Trump na Joe Biden muri Kamena, cyarangiye Trump ahabwa amahirwe menshi yo gutsinda kubera uburyo yacyitwayemo. Joe Biden nyuma yo kwitwara nabi, yaje kwivana mu bahatanye ashyigikira Kamala Harris usanzwe ari Visi Perezida.
Abakurikiranira hafi ibikomeje kujya mbere mu kwiyamamaza muri Amerika, bavuga ko kuba Trump ashaka ko iki kiganiro mpaka kibera kuri Fox News ari nk’umutego yateze Kamala Harris, ndetse ko bikomeje kuvugwa ko Trump yaba afite ubwoba bwo kuganira na Kamala kuko ari intyoza mu magambo ko ntaho ahuriye na Biden baherutse kuganira akamusebya kuri televiziyo yari ikurikiwe n’imbaga.