Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda Dr. Valentine Uwamariya yatangaje gahunda y’uko amashuri makuru na za Kaminuza bigiye kongera gufungura imiryango nyuma y’amezi asaga atandatu afunze mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ariko hakazafungurwa abyemerewe nyuma y’igenzura ryakozwe n’Inama y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC.
Dr. Valentine Uwamariya yatangaje iyi gahunda mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Ukwakira 2020 ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya M. Hakuziyaremye n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera.
Muri iki kiganiro, Dr Uwamariya yagarutse ku cyemezo cyo gufungura amashuri cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Nzeri 2020.
Dr Uwamariya ati “Nkuko mubizi, Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 25.09.2020 yemeje ko amashuri yafungura mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo, isaba Minisiteri y’Uburezi kuzatangaza gahunda y’uko amashuri yazatangira hashingiwe ku isesengura rizakorwa”.
“Dushingiye ku isuzuma ryakozwe n’Inama y’Amashuri Makuru, HEC guhera tariki ya 12.10.2020, Kaminuza n’amashuri makuru 17 zemerewe gufungura kubera ko hari ibisabwa zujuje ariko zikaba zizafungura mu byiciro binyuranye hakurikijwe uko ziteguye gutangira”.
Kaminuza 6 zemerewe gufungura zigisha mu buryo busanzwe ndetse no kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga (blended mode) ni University of Global Health Equity (UGHE), African Leadership University, African Institute for Mathematical Sciences (AIMS), Carnegie Mellon University Africa, Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA) na Oklahoma Christian University (OCU).
Kaminuza 5 zemerewe gufungura zikoresha uburyo bwombi aribwo abanyeshuri kuba bajya ku ishuri gusa ku banyesshuri bo mu mwaka wa 3-5, banyeshuri bo mu mwaka wa 1-2 baziga bakoresheje ikoranabuhanga ni Kaminuzza y’u Rwanda (UR), Rwanda Polytechnic, INES-Ruhengeri, Mount Kenya University (MKU Rwanda) NA Kibogora Polytechnics.
Kaminuza 4 zemerewe gufungura hakoresha uburyo busanzwe abanyeshuri bajya ku ishuri gusa ku banyesshuri bari mu mwaka wa Y3-5 (Physical) ni Kigali Independent University (ULK), University of Tourism, Technology and Business Studies (UTB), University of Kigali (UoK) na Ruli Higher Institute of Health (RHIH).
Kaminuza (2) gusa zemerewe gufungura abanyeshuri bose bajya ku ishuri ku banyeshuri bose bahasanzwe gusa ni Institute of Legal Practice and Development (I.L.P.D) na Vatel School Rwanda.
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yavuze ko andi mashuri makuru na za Kaminuza asigaye na yo azagenda afungura mu byiciro hakurikijwe uko azagenda yuzuza ibisabwa.
Ku wa 26 Nzeri 2020, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yari yatangaje ko amashuri azatangira mu Ukwakira uyu mwaka ariko ko bizakorwa mu byiciro aho ku ikubitiro amashuri makuru na za Kaminuza ariyo azaherwaho.
Ibi yabitangaje nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Gicurasi yatanze icyizere ko amashuri agiye gufungura mu gihe cya vuba nyuma y’amezi asaga atandatu afunze mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Umwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri ku bijyanye n’ifungurwa ry’amashuri ugira uti “Amashuri azafungura mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo. Gahunda y’uko azatangira izatangazwa na Minisiteri y’Uburezi hashingiwe ku isesengura rizakorwa.’’
Ku wa 26 Nzeri 2020, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yabwiye RBA ko muri uku ukwezi k’Ukwakira aribwo amashuri azafungurwa ariko bizajyana n’iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Hategekimana Claude