Kaminuza ya Kigali ya Kigali (UOK) yifatanyije n’Abanyarwanda bose muri iyi minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iniha umukoro wo guha uburezi bufite ireme abayirokotse bahiga.
Iki gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwakozwe n’abayobozi n’abanyeshuri b’iyi kaminuza, ruva aho iri shuri riherereye ku Kimihurura rugana ku Gisozi.
Bageze ku rwibutso babanje gusura ibice bitandukanye rw’urwibutso basobanurirwa amateka ya Jenoside, bunamira imibiri y’abazize Jenoside ihashyinguye banashyira indabo ku mva.
Umuyobozi w’iyi Kaminuza, Abraham Waithima, yavuze ko kuri iyi nshuro bibuka ariko banazirikana abagizweho ingaruka na Jenoside.
Ati “Kaminuza ya Kigali izakomeza kongera ubufasha bwayo ku banyeshuri bayo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Izabaha kandi uburezi bufite ireme butuma babaho neza binatange umusanzu mu guhindura imibereho myiza n’ubukungu bw’abanyarwanda.”
Umuyobozi w’abashinze kaminuza ya Kigali, Prof. Nshuti Manasseh, yavuze ko ibyabaye ari agahomamunwa kubera ubugome byakoranywe.
Ati “Ni ukwibuka ibintu byabayeho nk’abantu bize ntabwo dukwiriye kubikora by’umuhango. Ikintu ntarumva ni umuntu wica undi nkongera siniyumvishe uko yica umwana. Gusa ku basigaye iyo ubaye umugore cyangwa umugabo wiyubatse uhesha agaciro abagiye.”
Mafeza Faustin wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), yavuze ko abateguye Jenoside bari bafite ubumenyi bwo mu ishuri ariko nta bumuntu bigeze.
Ati “Bize ibyo kubungura ubwenge ariko ntibunguka ubumuntu.”
Yatanze urugero rw’abantu batandukanye barimo Nzabonimana Callixte wari Minisitiri w’Urubyiruko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari mu batumye urubyiruko rwishora mu bwicanyi.
Ati “Mu 1993 hakozwe ubukangurambaga bwo kwanga abatutsi, yakoresheje ingufu nyinshi ashishikariza abahutu kwica Abatutsi. Urubyiruko cyane cyane yaruteraga ubwoba ababwira ko akabo kashobotse akoresheje iturufu yo kubabwira ko niba bashaka gukira bakwiye kwica Abatutsi bagasigarana ibyabo. Icyari kibihatse ni ingengabitekerezo.”
Hakizimana Venant wari uhagarariye Minisiteri y’Uburezi yashimye iki gikorwa cyiza cya Kaminuza ya Kigali, avuga ko babisangiza n’izindi kaminuza zikajya zibuka kuko ari igikorwa cy’ingirakamaro.
Bizimana Christian wari uhagarariye IBUKA, we yasabye abantu muri rusange gutanga amakuru kuko hari abantu n’ubu bakiri mu gihirahiro batazi aho abo mu miryango yabo bashyizwe.
Ati “Turasaba dukomeje ko uwaba azi amakuru yatubwira kuko birakomeye gukira ibikomere utazi aho uwawe ashyinguye.”
Kaminuza ya Kigali yatangiye mu 2013 ifite abanyeshuri 970. Itanga amasomo mu bijyanye n’ibaruramari, icungamutungo, gucunga imishinga, gucunga abakozi, ikoranabuhanga; uburezi; amategeko n’ibijyanye n’ubukungu.