Kuwa 21 Ukwakira 2021 muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Amahoteri UTB (University OF Tourisim ,Technology and Business Study) yagaragarije imbaga nyamwishi yari iteraniye muri icyo kigo ko hari abanyeshuri 600 bagiye koherezwa muri Qatar kwimenyereza umwuga.
Ibi bikaba bikubiye mu masezerano iri shuri ryasinyanye na International Open University yo muri Qatar ,ko bazajya bahererekanya abarezi,Abanyeshuri bagahabwa imenyerezamwuga ndetse bagahabwa akazi muri icyo gihugu . Dore ko iki gihugu gifite amasomo atangirwa muri iyi Kaminuza ari mubikenewe hano mu gihugu cyacu cy’u Rwanda,ubukerarugendo bwinjiza amadovize yo ku rwego rwo hejuru,kandi hakaba hakenewe abakozi babahanga.
Dr Cheno Omar Barry umuyobozi mukuru wungirije wa International Open University, yagize ati” Ibihugu byinshi bifite uburyo bwo gufasha Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye,nyamara buri wese yakwibaza aho iyo barangije kwiga bajya mu gihe ntaburyo bwateganijwe muri ibyo bihugu bwo gufasha abo bana gukomeza kwiga muri za kaminuza,dore ko kwirihira Kaminuza biba bigoye ,cyane cyane mu bihugu by’Afurika. Ati “Iyi niyo mpamvu yatumye dutekereza gukoresha gahunda y’ iyakure kugirango abo bose batagize amahirwe yo gukomeza kaminuza nabo bagire amahirwe yo kwiga,batiriwe bakenera ibindi ibikoresho bisabwa abiga baba ku ishuri,kandi bagahabwa ubumenyi buhagije nk’ubw’abiga baba ku ishuri.
Prof Kabera Callixte umuyobozi mukuru wungirije wa UTB yagize ati ”Aya masezerano azadufasha kugera kuntego,yo gutanga abakozi beza ku isoko ry’umurimo kandi bashoboye.” Yakomeje avuga ko umwaka utaha bazohereza abanyeshuri mu gihugu cya Qatar kwimenyereza umwuga,ndetse n’abandi bagahabwayo akazi,kuko ba keneye abakozi benshi.”
Abanyeshuri bari hagati ya 500 na 700 ba UTB barangije n’abandi biga mu mwaka wa gatatu biteganijwe ko bazoherezwa kwimenyereza umwuga muri Qatar, bati ”kandi tugomba gutanga yo abakozi barenga ibihumbi 6000 kuko babakeneye mu mwaka utaha mu gikombe cy’Isi. Ibi bikubiye mu masezerano twagiranye n’ikigo cyitwa Inspire Trade Training Center cyo muri Qatar.
Yavuze kandi ko bazashyiraho ibyumba byujuje ibyangombwa kugirango umunyeshuri wese uzakenera no kujya muri icyo cyumba kwihugura bitazamugora.
M.Louis Marie