Mu mudugudu wa Kibaya , akagali ka Ruyenzi, umurenge wa Runda, akarere ka Kamonyi, Abaturage baratabaza Leta kubarenganura kubw’akarenga Bakorerwa ko kumanurirwaho ibibuye binini by’abacukura kariyeri hejuru yabo bikabasenyera ngo barara badasinziriye bikanga ko ibyo bibuye bizabasanga mu nzu.
Mbonigaba Jean Claude,utuye mu mudugu wa Kibaya , akagali ka Ruyenzi, umurenge wa Runda, Avuga ko Bafite ikibazo cy’abasa amabuye akabamanukiraho ko niyo bagerageje kubibwira inzego z’ibanze zitabumva, ati:” Njye ndaremerewe kuko ibibuye bimanuka buri gihe, nko mu minsi ishize hamanutse ikibuye cyari kimpitanye Imana ikinga akaboko. Hamanutse ikibuye kiraza kiransenyera ngerageje kurega ntibanyumva ahubwo bambwira ko ari ikibuye cyarose kikamanuka. ‘ N’ubwo Ntize neza ngo menye amategeko gusa nziko nta Muntu ucukura amabuye (Kariyeri ) ahereye ku musozi hejuru”.
Mbonigaba Avuga ko kuba baracukuye bahereye Ku musozi aribyo bishira mu kaga ubuzima bwabo ko ubushobozi bumaze kushiraho kubera ngo kwirirwa asana ahasenywe n’amabuye , ati” Dufite impungenge kuko Iyo ibuye rimanutse rimanukana umurego ryagwa ku Nzu rigahita riyibomora; twabibwira ubuyobozi ntibutwumve kubera ko umukire uhacukura aturusha ijambo, Jye yambwiye ko azangirira nabi ninkomeza kuvuga ikibazo”.
Akomeza Avuga ko yishinganisha kuko umukire ucukura kariyeri witwa Nteziryayo Issa yambwiye ko azamugirira nabi , ko kandi ntaho yamurega ngo bamwumve, ati:” Ndishinganisha muri Leta kuko nterwa ubwoba n’umukire Nteziryayo Issa ngo azangirira nabi”.
Ibi abihuza n’umuturage Mukarushema Rose, wahinduriwe amazina k’ubw’umutekano we, Avuga ko batewe impungenge n’ibibuye bituruka yejuru yabo ku musozi uri hejuru yabo, ko hamanuka amabuye manini akabasendera inzu Andi akangiza insina zabo, bagasaba Leta ko babarenganura magara ahacukurwa Kariyeri niba byamewe , ati:” icyo twasaba Leta ni uko bahagera bakareba iby’akarengane kacu byaba ngombwa bagahaguruka uhacukura kuko ashyira mu kaga abaturage batuye munsi y’uyu musozi”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Ruyenzi, Kubwimana Emmanuel, Avuga ko iki kibazo yakimenye ariko ngo hakozwe inama ihuza Abaturage n’Umukozi Ushinzwe Ubuhinzi N’umutungo ku murenge wa Runda ariko ngo Atazi icyo bemeranijwe.
Muhimpundu Solange, Umukozi Ushinzwe Ubuhinzi N’umutungo , abaturage bamushinja kuba yarabatereranye ntakemure ikibazo cyabo ahubwo akumva Nteziryayo Issa hamwe n’uwitwa Yves bacukura ayo mabuye asenyera aba baturage Aho bakeka ko yaba yarariye Ruswa bigatuma ngo yirengagiza ikibazo cyari cyamukuye ku murenge wa Runda.
Muhimpundu Solange, avuga ko bagiye kubikurikirana neza kuko ngo icyo bashinzwe ari ukurenganura abaturage , ati:” abaturange ntabwo rwose twabarenganya ngo tubahutaze.
Niba koko ari ukuri twakurikirana ikibazo kigakemuka kuko ayo makuru y’abaturage amabuye amanukiraho ntayo narinzi”.
Nkundiye Eric Bertand