Bamwe mu baturage bubatse ibyumba by’amashuri mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Kamonyi baravuga ko bafite ikibazo cyo kuba bamaze amezi agera ku 8 batarahembwa amafaranga yabo bakoreye bikaba byarabazaniye ubukene n’inzara ndetse bakaba bafite n’ikibazo gikomeye cyo kuba batarishyurira imiryango yabo ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) bityo bakaba bavuga ko ubuzima bwabo butameze neza muri ibi bihe igihugu gikomeje guhangana na Covid- 19.
Ni abaturage bubatse ibyumba by’amashuri muri gahunda ya Leta yo kongera ibyumba by’amashuri mu turere twose tw’Igihugu, ikaba yaragombaga kurangira muri Nzeri wa 2020 nibura hamaze kuzura ibyumba by’amashuri bigera ku 22,505 mu gihugu hose.
Ni gahunda kandi igamije kunoza ireme ry’uburezi, hagabanywa ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende abanyeshuri bakora bajya ndetse banava ku mashuri.
Bamwe mu baturage Rwandatribune yaganiriye nabo bubatse ibyumba by’amashuri ku ishuri ribanza rya Rugogwe riherereye mu murenge wa Runda badutangarije ko amezi agiye kuba 8 barangije kubaka ibyumba by’amashuri bakaba batazi impamvu badahabwa amafaranga yabo bakoreye kandi ibyumba byaruzuye byaranatangiye gukora.
Bakomeza bavuga ko ibi byabagizeho ingaruka zikomeye kuko mugihe cya gumamurugo nta bufasha bahawe bikaba byarabateye inzara ndetse n’ubukene aho babuze amafaranga yo kwishyurira imiryango yabo ubwisungane mu kwivuza.
Manzi Aloys umwe mu bubatse kuri iri shuri yagize ati “Twarangije kubaka mu kwezi kwa 2 kujya kurangira, icyo gihe bari badusigayemo amafaranga uwo bari basigayemo macye ni ibihumbi mirongo itandatu (60,000). Ikibabaje ni uko kugeza ubu nta mafaranga yacu baraduha kandi nta n’icyo ubuyobozi butubwira ku bijyanye n’igihe tuzayabonera, inzara itumereye nabi, twabuze uko twishyura Mutuelle mbese turiho mu buzima butugoye.”
Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi butangaza kuri iki kibazo twavuganye ku murongo wa Telefoni n’Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Bwana Tuyizere Thaddee maze adutangariza ko ikibazo cy’aba baturage bubatse ibyumba by’amashuri muri aka Karere bakizi kandi ko bari gukora ibishoboka ngo gikemuke gusa avuga ko atababwira ngo kizakemuka igihe iki n’iki kuko bakirimo kugikurikirana.
Ati “Icyo kibazo cy’abo baturage bubatse ibyumba mu Karere turakizi hari amafaranga yabo yasigaye mu bikorwa by’inyongera byakozwe ariko ayo mafaranga twamaze kuyabara uko angana turayazi twanabishyikirije Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) igisigaye ni uko tuyabona tukayageza kuri abo baturage”.
Yakomeje avuga ko abaturage batagira impungenge kuko ayo mafaranga ari mu ngengo y’Imari y’uyu mwaka wa 2021/2022 watangiye mu kwezi gushize, abasaba kwihangana kuko mu gihe cya vuba amafaranga yabo bazayageza ku Mirenge hanyuma bakayahabwa.
Uyu mushinga wo kongera ibyumba by’amashuri wari watewe inkunga na Banki y’Isi bikaba byari biteganyijwe ko wari burangire muri Nzeli 2020.
Norbert Nyuzahayo