Ahazwi no mu Rwabashyaya mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, habereye impanuka ikomeye ubwo imodoka yari ipakiye imizigo yacikaga feri igasekura izindi modoka zigera muri eshatu zarimo abantu 16 ariko nta n’umwe wahasize ubuzima.
Iyo modoka yagonze izindi yari itwaye ibirimo avoka yari ivanye i Muhanga ibijyanye i Kigali.
Shoferi wayo wavugaga ko ababara mu gatuza ndetse n’akaguru, akimara gukora iyo mpanuka yavuze ko yabuze feri ageze hepfo y’ibiro by’akarere ka Kamonyi, ngo akomeza kurwana n’imodoka ashaka ko yayihagarika ahasa n’ahaterera ariko ngo ageze imbere ahura n’izo modoka atazi uko yazigonze.
Ubutabazi bwakozwe n’ingabo, polisi ndetse n’abaturage bari aho. Imodoka y’imbangukiragutabara yahageze bwa mbere yari iy’ibitaro bya Nyarugenge, ababonye iyo mpanuka iba bavuze ko yahageze nyuma y’iminota 40, ni mu gihe impanuka yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere wageze ahabereye iyo mpanuka, yavuze ko nyuma y’ubutabazi bwabayeho abagize ikibazo bajyanywe kwa muganga.
Yagize ati “Ni imodoka yagoze izindi eshatu zirimo minibus…. Ntawahasize ubuzima, abantu bane bajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma, abandi bajyanwa i Kigali.”
Mu bitaro by’akarere ka Nyarugenge hajyanywe barindwi, hari abandi batagize ikibazo.
Nahayo avuga ko ntawabuza impanuka kuba, ariko bateganya gukora ubukangurambaga ku bashoferi bwo kwitwararika mu muhanda, cyane bagendeye ku miterere yawo, bakagenda gake gashoboka, no kugenzura ibinyabiziga hirindwa impanuka, ndetse no kwibutsa abaahoferi gutwara ibitarenze ubushobozi bw’imodoka.
RWANDATRIBUNE.COM