Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Rugarika, habereye impanuka yatewe n’ikamyo yari yikoreye ibiti yagonze izindi ku muhanda wa Kigali – Muhanga hapfa abantu barindwi hakomereka abagera ku 8 nk’uko bitangazwa na polisi.
Iyi kamyo yari itwawe n’uwitwa Kaberuka Jean Claude w’imyaka 35, akaba yahise ahunga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye ibitangazamakuru binyuranye ko abantu barindwi bahise bahasiga ubuzima, abandi umunani barakomereka harimo abajyanwe mu bitaro bya CHUK.
Yagize ati “Iyi Fuso yari ipakiye ibiti ikaba yavaga i Muhanga yerekza i Kigali, ibuze feri yagonze Coaster RAC 178 Z yerekezaga i Rusizi yari itwawe na Niyonsenga Manasseh w’imyaka 38, ndetse n’indi ya pick-up yarimo umuntu umwe wahise apfa.
Yavuze ko hahise hatangwa ubutabazi ku bakomeretse bajyanwa mu bitaro bya CHUK, abandi batari batakomeretse cyane barimo kwitabwaho aho byabereye.
Ati “Ubu harimo gufungurwa umuhanda kuko imihanda yahise ifungwa, ubu Polisi yatangiye gushakisha Kaberuka no kureba icyateye iyi mpanuka nubwo bigaragara ko yatewe no kubura feri.”
Yavuze ko abashoferi bagomba gusuzumisha ibinyabiziaga kandi bakajya bagendera ku muvuduko wateganyijwe, asaba ko habaho n’ubworoherane mu muhanda cyane bagendeye ku bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro.
Uyu muvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo CIP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye Itangazamakuru ko iyi ari yo mpanuka yo mu muhanda ihitanye ubuzima bw’abantu benshi muri uyu mwaka.
Iyi modoka yo mu bwoko bw’ikamyo ya Mitsubishi Fuso yari yikoreye ibiti yerekeza i Kigali, iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi.
CIP Twajamahoro avuga ko iyi modoka yacitse feri ikagonga Toyota Coaster yari itwaye abagenzi ijya i Rusizi n’indi ya pick-up yarimo umuntu umwe.
Ati: “Ni ibintu bibabaje kuko abantu barindwi bahasize ubuzima, babiri bakomeretse bikabije bajyanwa ku bitaro bya CHUK i Kigali abandi umunani nabo bakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Remera – Rukoma”.
Iyi mpanuka ibaye mu cyumweru cya 40 ku byumweru 52 bizashira mu Rwanda hari kuba ubukangurambaga bwiswe “Gerayo Amahoro” bugamije gukangurira Abanyarwanda kwirinda impanuka.
CIP Twajamahoro avuga ko muri ubu bukangurambaga basaba cyane cyane abatwara ibinyabiziga gukoresha igenzura ry’ibinyabiziga byabo, kwirinda umuvuduko ukabije, kubahiriza ibyapa, kwirinda gutwara banyoye inzoga, kuvugira kuri telephone batwaye n’ibindi.
Avuga ko ubutumwa butangwa abantu benshi bagenda babwumva, ibi bikaba byaratumye impanuka zo mu muhanda zigabanuka ku buryo bugaragara.
Ati: “Ariko abantu bose ntibahita bumvira icya rimwe ni yo mpamvu kwigisha bikomeje”.
Ndacyayisenga Jerome