Bamwe mu batuye mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi bavuga ko bahangayikishijwe no kutagira irimbi hafi yabo kuko bisaba gukora urugendo rw’amasaha abiri bajya gushyingura.
Ibi ngo bikaba bibagiraho ingaruka zo kuba abadashoboye kugerayo kubera intege nke ,no kutagira amikoro batabona uko baherekeza imiryango yabo cyangwa n’abaturanyi bagize ibyago.
Gasamagera Cyprien w’imyaka 75 utuye mu mudugudu wa Rumanga mu kagari ka Karengera muri uyu murenge avuga ko irimbi rya Rumanga rimaze umwaka ryuzuye ,ubu basigiye bakora urugendo rurerure bajya gushyingura kuko ngo bisaba ko bajya ahitwa mu Ruvumuro cyangwa bakajya mu irimbi rya Kamonyi riherereye mu isanteri ya Kamonyi aha hombi ngo ni kure ugereranije n’aho batuye.
Agira ati «kugira ngo tugere ku irimbi duherekeze uwitabye Imana cyeretse uwagize ibyago iyo ari umukire agashaka imodoka itwara abantu naho abanyantege nke ntitugerayo ,ku kamonyi ho ni kure ntiwajyayo n’amaguru naho irindi tujyamo rya Ruvumuro ni amasaha abiri n’amaguru ku muntu ufite imbaraga ,watega moto baguca nka 3000 kandi ibyago ntibiteguza ngo wenda byasanga uyafite ukajyayo».
Uyu musaza akomeza avuga ko abakuze n’abatabona ayo mafaranga yo gutega bahitamo kubyihorera ntibajye gutabara bakabiharira abakiri bato bafite imbaraga zo kugenda n’amaguru.
Nzanywayimana Leonille nawe utuye muri aka gace avuga ko ikibazo cyo kutagira irimbi hafi kibakomereye muri uyu murenge kuko gutabara bisaba kuba ufite ubushobozi.
Agira ati « Nkatwe hano mu Gaperi aho dutuye n’amaguru ntiwanajyayo ngo uzagaruke, amaguru yaba yahiye ibaze rero kuba wapfushije umuntu ukajya gushaka imodoka itwara umurambo n’iy’abaturage bari bugutabare ayo mafaranga wayakura he,kandi abaturage nabo ntibavuga ngo twishyire hamwe tuyishakire, reka! buri wese aba yirebaho rwose ducyeneye irimbi hafi yacu ku buryo twashobora kuhagera n’amaguru».
Mbonigaba Mpozenzi Providence umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko irimbi bari bafite hafi ryuzuye kandi bakaba nta kindi gisigara cya Leta bafite kindi kiri hafi yaho.
Icyakora ngo bafite irindi rimbi muri uyu murenge ngo abaturage bakwihangana akaba ari ryo bakoresha kuko nubwo ari kure ngo si cyane mu gihe bagitegereje igisubizo kizava mu nzego zo hejuru.
Agira ati « twari twakigejeje ku nama njyanama nayo idusubiza itubwira ngo dushake ahandi hari igisigara cya Leta ariko ntacyo dufite kandi nta n’amafaranga ahari yo kuba twakwimura abaturage bafite ubutaka,kiracyari ikibazo ubu rero tuziyambaza inzego zibishinzwe kugira ngo zirebe niba wenda byazashoboka kugurira abaturage bafite ubutaka bwegereye aho ryahoze».
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Alice Kayitesi avuga ko ikibazo cy’aba baturage bakigejejweho mu nyandiko babonye nk’inama njyanama y’akarere ibasaba kubashakira irimbi,nabo bandikira umurenge wa Musambira bawusaba kureba ko ntaho babona ubutaka bwa Leta ,cyangwa umuturage wakwemera kubaguranira bitewe naho ubutaka buri ubu ngo ntibarabona igisubizo cy’umurenge birasaba kubikurikirana bakamenya Aho bigeze.
Agira ati “Biba mu bushobozi bw’inama njyanama gusa ntabwo ahantu hose mu midugudu yose haba irimbi ubutaka ntibwaboneka ,ariko birasaba gukurikirana tukumva Aho bigeze ntabwo turabona ubusabe bundi bwabo ko ubutaka babubuze ubwo nibayitugezaho tuzareba ikindi twabafasha”.
Kugeza ubu irimbi rya Ruvumuro abaturage basabwa gukoresha naryo ngo riri hafi kuzura kuko naryo rimaze igihe rikoreshwa kuko ari iryo mu gihe kimwe n’irya Rumanga ryuzuye , abaturage bibaza aho bazajya bashyingura mu gihe ryaba ryuzuye batarabona irindi .
Uwambayinema M.Jeanne ̸ Rwandatribune.com