Mu Kagari ka Kazirabonde, mu Murenge wa Ngamba, mu Karere ka Kamonyi, haravugwa inkuru y’akababaro y’umugabo w’imyaka 48 wishe umugore we w’imyaka 46, ubundi agasiga urwandiko ruvuga ko yabitewe no gufaha kuko umugore we yamucaga inyuma.
Ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2022, aho uyu mugabo witwa Nsabimana Didace yishe akubise ifuni umugore we Uwingabiye Brigitte.
Uyu mugabo yashize yanditse ibaruwa ndetse asobanuramo icyamuteye gukora iki gikorwa kigayitse, avugamo ko ari uko umugore we yamucaga inyuma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Majyambere Samuel, yavuze ko muri iyi baruwa yasizwe n’uyu mugabo, yasubanuriye umuryango icyamuteye gukora ibi.
Yagize ati “Yandikiye Umuryango awusobanurira ko kumuca inyuma aribyo amujijije.”
Muri iyo baruwa kandi, uyu mugabo yagaragaje ko umugabo wamucaga inyuma, ari uwari usanzwe acunga umutekano kuri SACCO ndetse bikaba binagarukwaho n’abaturanyi ba ba nyakwigendera.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza RIB, rwahise rutangira gukora iperereza kuri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyahitanye aba bashakanye.
Ba nyakwigendera bari bamaze igihe barashakanye, basize abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe.
RWANDATRIBUNE.COM
Mfite ibibazo byinshi kuli Paapa.Urugero,bigisha ko Petero ariwe Paapa wa mbere.Ariko wasoma bible,ugasanga ntaho byanditse.Bible ivuga ko Petero yari afite umugore.Ikindi kandi,bible ivuga ko ahantu honyine Petero yagiye hanze ya Israel ari i Babylon gusa.Nta na hamwe ivuga ko Petero yabaye I Roma cyangwa yapfiriye I Roma nkuko Gatulika ivuga.Kuba Yezu yarabwiye Petero ngo “Uri urutare kandi kuli urwo rutare niho nzubaka Kiriziya yanjye”,ntibivuga ko yamugize Paapa wa mbere,cyangwa ko yali Umugatulika.Urutare ntibisobanura Paapa.Ubupaapa bwazanywe n’idini Gatolika mu Kinyejana cya 4.Tujye dusuzuma icyo bible ivuga,aho gupfa kwemera ibyo amadini yigisha byose,bidahuye nuko bible ivuga.Imana ibifata nk’icyaha gikomeye.
Gushwana ndetse n’ubwicanyi kw’abashakanye,ahanini biterwa n’imitungo no gucana inyuma.Mu bihugu byinshi,nibuze 70% by’abashakanye (couples) baratandukana.Nyamara Imana yaturemye,isaba abashakanye kuba “umubiri umwe”,bakabana akaramata bakundana.Nubwo abashakanye nyamwinshi bananirwa kubana “akaramata”,abakristu nyakuri barabishobora,kubera ko bumvira Imana.Abo nibo bazaba mu bwami bwayo.Ikibazo nuko aribo bacye nkuko Yesu yavuze.