Kuri uyu wa Mbere taliki 13, Mata, 2020 mu mudugudu wa Kabungo, Akagari ka Kambyeyi mu murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi basanze umusore w’imyaka 18 witwa Jean de Dieu Hakizimana yimanitse mu giti cy’inturusu yapfuye. Bivugwa ko yabitewe n’umujinya yatewe n’umugore wamwishuje yajya kumukubita bakabakiza!
Hakizimana ku Cyumweru yari yiriwe ku gasanteri k’iwabo hanyuma atashye aca ku iduka ry’umugore yari arimo umwenda.
Uyu mugore yaramwishyuje undi biramurakaza batangira gutongana.
Umwe mu baturage witwa Gasake wabirebaga yabwiye Umuseke ko we na bagenzi be batabaye bajya hagati y’abo bombi( Hakizimana) n’uwo mugore kugira ngo batarwana.
Uriya mwana abonye ko adashoboye gukubita uriya mugore yaratashye agera iwabo kwa Sekuru na Nyirakuru bwije afata imyenda ayishyira mu gikapu ntiyababwira aho agiye.
Mu gitondo( ku wa Mbere taliki 13, Mata, 2020) bamusanze yuriye igiti cy’inturusu yimanika mu bushorishori arapfa.
Yimanitse mu isambu y’iwabo, munsi y’urugo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Jean Damascène Mudahemuka yemeje aya makuru.
Ati: “ Uriya mwana yarerwaga ka Nyirakuru, ababyeyi be, ntibazize Jenoside. Abaturage batubwiye ko uriya muhungu yashatse gukubita umugore abereyemo amafaranga abantu baramumukiza hanyuma undi atahana uburakari bukeye kuwa Mbere abaturage bamusanga yimanitse.”
Mudahemuka asaba abaturage kumva ko ubuzima ari ubw’agaciro, ko ikibazo cyose umuntu yagira u Rwanda rwakibonera ibisubizo, ariko ntihagire uwiyahura.
Avuga ko Leta itanga ibisubizo ku bintu bitandukanye birimo kubona icumbi, kwivuza, n’ibindi… bityo ko ntawari ukwiye kwiyambura ubuzima.
Umurambo wa Jean de Dieu Hakizimana wabanje kujyanwa ku bitaro bya Remera-Rukoma kugira ngo usuzumwe, nyuma aza gushyingurwa.
Inkuru ya:umuseke.rw