Mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda ejo kuwa mbere hakomeje urubanza ruregwamo Aimable Karasira Uzaramba aho umushinjacyaha yakomeje gusobanura ibimenyetso bigize ibyaha amurega.
Karasira wahoze ari umwalimu wa kaminuza y’u Rwanda ashinjwa ibyaha bitandatu birimo guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, guteza imvururu muri rubanda, no kuterekana inkomoko y’umutungo we. Ibi byaha byose arabihakana.
Karasira yageze ku rukiko yitwaje akajerekani karimo amazi yo kunywa maze mbere yo kwinjira mu cyumba cy’urukiko akuramo inkweto yari yambaye zizwi nka ‘bodaboda’ zo n’akajerikani abisiga ku muryango, akavuga ko ari ukubaha urukiko nk’urusengero cyangwa umusigiti.
Ubushinjacyaha bwakomeje gusobanura ikirego cyabwo burega uwahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga uregwa ibyaha bitandukanye bwifashishije video za Karasira zo kuri YouTube.,
Karasira wari wiyambariye ibirenge mu rukiko yavuze ko Me Evode Kayitana wafatanyaga na Me Gatera Gashabana kumwunganira ariko Me Evode akaba atazakomeza kuko kuva yamwunganira atigeze ajya kumusura aho afungiye ngo baganire ku rubanza rwe.
Ikindi yasabye ko umwunganira ubu Me Gatera Gashabana yagerageza kumubonera umwanya uhagije kandi akamushakira undi ukiri muto ushoboye guhangana n’ibibazo by’ikoranabuhanga.
Gatera Gashabana we yabwiye urukiko ko kuri gereza ya Kigali iri i Mageragere bitamworohera kubonana yisanzuye n’uwo yunganira, kandi ko abantu batazwi baba bashaka kumviriza ibyo avugana n’umukiliya we, Urukiko rumwizeza ko ruzasaba gereza ko ibyo byakosorwa.
Ku cyaha cyo guhakana jenoside no kuyiha ishingiro, umushinjacyaha yasobanuye ko Karasira ubwe yumvikana avuga ko jenoside itateguwe, yongeraho ko Karasira yavuze ko ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida Habyarimana ryabaye imbarutso ya jenoside.
Karasira we yabwiye urukiko ko atigeze ahakana jenoside kandi ko yateguwe, kandi ikamutwara abantu be ndetse ko yiteguye kubitangira ibimenyetso.
Ku cyaha cyo guteza imvururu muri rubanda, umushinjacyaha yavuze ko Karasira yavuze ko mu gisirikare cy’u Rwanda abakomeye ari ‘Abangande’ – avuga ko imvugo nk’iyo igamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho.
Ku cyaha cy’iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we, Umushinjacyaha yavuze ko uregwa yasanganywe amafaranga arenga miliyoni 38 harimo arenga miliyoni 11 z’amanyarwanda, amadorali ndetse n’amayero yanyuraga kuri konti ye atabashije gusobanura niba yarayabonye mu buryo bukurikije amategeko.
Ururiko rwavuze ko uru rubanza rwa Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga ruzakomeza ku itariki 3 Mata 2024.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com